Amakuru ashushye

Harmonize yavuze impamvu aririmba nka Diamond, Marina na Safi ngo bariteguye, The Mane mu kiganiro n’itangazamakuru

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018 nibwo i Kigali , inzu itunganya umuziki ya The Mane yagiranye ikaniro n’itangazamakuru ahanini cyagarukaga ku bitaramo bibiri bagiye gukora byo kumurika kumugaragaro inzu yabo maze abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo bavuga uko bazitwara.

Muri iki kiganiro harimo n’umunyatanzaniya  Harmonize , uyu yageze mu Rwanda mu gitondo ahita akomereza kuri hoteli yagombaga kuruhukiramo ndetse anazenguruka amaradio atangamo ibiganiro nyuma mu masaha ya saa moya niho we , Safi na Marina bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Ubwo basubizaga ibibazo

Muri iki kiganiro uyu muhanzi yashimiye cyane itangazamakuru n’abanyarwanda muri rusange uburyo batasibye kumuba hafi mu gihe amaze mu muziki, atangaza ko abanyarwanda by’umwihariko itangazamakuru ryo mu Rwanda bari mu bamufashije. Uyu muhanzi kandi yijeje itangazamakuru ko mu bitaramo afite mu Rwanda azakora uko ashoboye kose agashimisha abakunzi ba muzika ndetse akereka abanyarwanda ko ari umuhanzi uri ku rwego rwo hejuru.

Harmonize yabajijwe impamvu akunze kwitwara nka Diamond dore ko banakorera mu nzu ibatunganyiriza umuziki ya Wasafi, maze Harmonize asubiza ko kwitwara nkawe ari uko nawe amaze kumenyekana .

Yagize ati” Diamond turakorana , akenshi tuba turi kumwe rero kuba nakwambara nkawe cyangwa naririmba nkawe ntakibazo ntabwo tuvukana , oya, nanjye maze kumenyekana [Umustar] niyo mpamvu ntayindi.”

Safi na Marina bo ngo biteguye gukora ibitangaza muri ibi bitaramo bibiri bagiye gukorera mu Rwanda, icya mbere kirabera i Musanze kuri uyu wa Gatanu ku ya 23 Werurwe 2018 guhera isa munani muri stade Ubworoherane. Aha Marina yavuze ko azabyina kakahava kugeza urubyiniro ruvunitse. Safi nawe ahamya ko azashimisha abazitabira ibi bitaramo dore ko azaririmba indirimbo ze zose icyakora ngo izo yafatanyije na Nizo ndetse na Humble Jizzo ubwo bari mu itsinda rya Urban Boys atakibarizwamo ntabwo azaziririmba.

Muri iki kiganiro kandi habajijwe uburyo aba bahanzi bazaririmba , maze basubiza ko i Musanze abahanzi bazaririmba PlayBack na ho i Kigali bazaririmbe Live ariko Harmonize we akazaririmba PlayBack kuko ngo mubyo yumvikanye n’ubuyobozi bwa The Mane Music Label uburyo bw’imiririmbire ntabwo bavuzeho bityo rero we ngo yahisemo kuririmba Play Back.

Kubijyanye n’impungenge zuko imvura ishobora kuzagwa kandi igitaramo aho kizabera hadasakaye , abateguye iki gitaramo babajijwe niba badafite impungenge z’ukuntu ikirere gihagaze muri iyi minsi ngo batekereze ko gishobora kubabangamira mu gitaramo na cyane nk’igihe imvura yaba iguye ikabangamira imigendekere y’iki gitaramo. Bad Rama umuyobozi wa The Mane yabwiye abanyamakuru ko Imana nibafasha imvura itazagwa ariko n’igihe izaba iguye ngo bo bakazayifata nk’iy’umugisha kurusha uko yaba imvura y’ibibazo.

Mu ndirimbo umuhanzi Safi Madiba yakoreye  imyitozo kugira ngo azaziririmbe adategwa harimo; Fine, Kimwe Kimwe, Got it, Come Back, Nyamirambo, ndetse  afite n’indirimbo nshya yitwa My Hero, iyi ngo izatungura   abantu muri iki gitaramo dore ko aribwo bwa mbere azaba ayiririmbiye abantu. Ku rundi ruhande ariko Marina nawe yasubiyemo indirimbo ze zikunzwe zirimo n’abatari bake nka Like That, Marina, Decision, n’izindi .

Kwinjira muri ibi bitaramo ,  ahasanzwe ni 5000Frw, 10,000Frw  mu myanya y’icyubahiro ku  bazagura amatike mbere y’igihe na 15,000Frw ku bazayagurira ku muryango ku munsi w’igitaramo hakaba hari n’imeza y’abantu 8 iriho n’icyo kunywa ku bihumbi 200,000Frw. 

Amatike y’iki gitaramo yagiye hanze aho uyiguze ubu agabanyirizwa , umuntu ushaka kugura itike rero  yayibona kuri Kabasha Fashion House muri UTC no kuri Jumiafood mu gihe iki gitaramo giteganijwe kubera i Musanze ku itariki ya 23 Werurwe muri stade Ubworoherane naho bukeye bwaho ku itariki 24 igitaramo nyamukuru kibere i Kigali mu ihema rya Camp Kigali .

Abanyamakuru bari babukereye

Harmonize ufite mikoro n’umuyobozi wa The Mane Bad Rama
Safi yabazaga Harmonize ati :” ya Ndirimbo yanjye yitwa Fine muri Tanzanioya ni sawa c?”
Safi Madiba

 

Harmonize
Marina ngo ariteguye
Teta Sandra nawe afite ibyo ashinzwe muri The Mane

Inkuru bijyanye:

Bidasubirwaho Harmonize mukanya gashize amaze kugera i kigali-AMAFOTO

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger