Amakuru ashushye

Bidasubirwaho Harmonize mukanya gashize amaze kugera i kigali-AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu  wa Kane tariki ya 22 Werurwe umwanditsi akaba n’umuhanzi ukunzwe cyane mu karere k’iburasirazuba Rajab Abdul Kahali wamenyekanye cyane nka Harmonize yasesekaye i Kigali aho aje mu bitaramo byo ku murika inzu itunganya umuziki ya The Mane.

Mu masaha y’igitondo nibwo Harmonize yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe , mu bamwakiriye harimo n’abayobozi ba The Mane music label ibarizwamo abahanzi babiri Safi na Marina.

Harmonize ari mu Rwanda ku butumire bwa The Mane Music Label, aje mu bitaramo bibiri bizabera hano mu Rwanda ubwo hazaba hamurikwa inzu itunganya umuziki ya The Mane Music Label, ibi bitaramo bibiri , kimwe kizabera i Musanze ku ya 23 Werurwe 2018 kuri Stade ubworoherane bisorezwe i Kigali ku ya 24 Werurwe 2018 muri  Kigali Exhibition and Conference Village ahazwi nka Camp Kigali hirya gato ya Kigali Selena Hotel hakaba hegeranye n’icyahoze ari KIST. Muri ibi bitaramo hazaririmbamo abahanzi bari muri The Mane akaba ari Safi na Marina.

Abandi bahanzi bazaba bari muri ibi bitaramo ni Queen Cha , Riderman, Hvan Buravani, Uncle Austin, King James na Christopher.

Kwinjira muri ibi bitarmo bizajya bitangira mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho kwinjira ahasanzwe ari 5000Frw, 10,000Frw  mu myanya y’icyubahiro ku  bazagura amatike mbere y’igihe na 15,000Frw ku bazayagurira ku muryango ku munsi w’igitaramo hakaba hari n’imeza y’abantu 8 iriho n’icyo kunywa ku bihumbi 200,000Frw. 

Amatike y’iki gitaramo yagiye hanze aho uyiguze ubu agabanyirizwa , umuntu ushaka kugura itike rero  yayibona kuri Kabasha Fashion House muri UTC no kuri Jumiafood mu gihe iki gitaramo giteganijwe kubera i Musanze ku itariki ya 23 Werurwe muri stade Ubworoherane naho bukeye bwaho ku itariki 24 igitaramo nyamukuru kibere i Kigali mu ihema rya Camp Kigali .

Harmonize i Kigali, aha yari akigera ku kibuga cy’indege

Abasore bamucungira umutekano
Imodoka yagiyemo agiye kuri Hoteli

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger