AmakuruAmakuru ashushye

Hari gucicikana ubutumwa bugaragaza ko ingabo z’u Rwanda zishobora gutabara Ukraine byihuse bwitiriwe perezida Kagame

MU gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Werurwe 2022, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana ubutumwa buri mu ishusho ya Tweeter bwitiriwe perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KKagame.

Ubu butumwa bukubiyeno amagambo yihanangiriza perezida Putin w’Uburusiya, aho buvuga ko agomba kugira icyo akora agahagarika intambara ahanganyemo na Ukraine yateye, bitabaye ibyo Ingabo z’u Rwanda zikagira icyo zagaragaza muri iyi ntambara igeze ku munsi wa 6.

Ni ubutumwa bugira buti:” Ibyabaye birahagije, u Rwanda rumaze iminsi igera kuri itatu rucecetse ariko igihe kirageze nyakubahwa Vladimir Putin ngo usubize ingabo zawe mu Burusiya, bitabaye ibyo ingabo z’u Rwanda zikerekana igisubizo cyazo kandi ndatekereza neza ko utifuza kubona ifunguro ry’umuriro riduturutseho”.

Perezidansi y’u Rwanda ikimara kubona ayo makuru, yahise yamaganira kure ubwo butumwa mpimbano, busaba Putin gusubiza ingabo ze mu Burusiya bwitiriwe umukuru w’igihugu, yemeza ko ari ibihuha.

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu Nyumbayire Stephanie, yifashishije urubuga rwa Twitter, yamaganye ubu butumwa avuga ko ari ikinuoma aho yanditse n’iambo ritukura ati “FAKE NEWS”.

Ku wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, nibwo u Burusiya bwafashe umwanzuro wo gutera Ukraine bari bamaze igihe kinini bashyamiranye kubera icyemezo yari yafashe cyo kujya mu Muryango wa NATO.

Kuva Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatangaza iki cyemezo ndetse agatangira kugishyira mu bikorwa, abaturage bo muri Ukraine batangiye kuva mu byabo, ndetse bamwe bahungira mu bihugu by’ibituranyi.

Kugeza ubu Ingabo z’u Burusiya zamaze kwinjira mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv. Amashusho yafashwe yerekana ibifaru by’Abarusiya byinjira mu Karere ka Obolon kari mutugize Kyiv.

Perezida Paul Kagame nta kintu na kimwe aratangaza kuri iyi ntambara igeze ku munsi wa 6, umuriro waka nuri Ukraine ndetse ingabo z’Uburusiya zikanakomeza kurushaho gushaka icyazifasha kugera ku ntego vuba na bwangu.

Inkuru zitandukanye ku ntambara

Ibintu byahinduye isura : igisubizo cy’Ubudage kuri Perezida Putin wasabye abasirikare kuryamira amajanja

Uburusiya bwongereye intwaro mu ntambara bisaba Ukraine kwiga urugamba bundi bushya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger