AmakuruPolitiki

Ibintu byahinduye isura : igisubizo cy’Ubudage kuri Perezida Putin wasabye abasirikare kuryamira amajanja

Igihugu cy’Ubudage cyarikimaze igihe cyirinda kwinjira mu bibazo by’intambara hagatil y’ibihugu bitandukanye, cyahagurukijwe n’igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine nacyo kiyunganira mu gukusanya imbaraga zo kwirinda guhashwa n’Uburusiya.

Ubudage nabwo bwiyunze ku bihugu byahisemo guha Ukraine intwaro zo kwifashisha muri iyi ntambara igeze ku munsi wa 5,aho kugeza ubu Uburusiya bwototera kwigarurira ibice bikomeye by’iki gihugu.

Kubera ubwoba intambara yo muri Ukraine iteye Isi yose magingo aya, Ubudage bwahisemo kureka gahunda yabwo ya “Netro-nation” bwo kudatanga imbunda cyangwa kwivanga mu ntambara bufasha Ukraine.

Iki gihugu kandi cyanahise gifatta umugambi wo gukanangira igisirikare cya bwo kuko bwahise bwongeramo miliyari 100€ zirenga miliari 112$ kugira bongere imbaraga n’intwaro rutura muri iki gisirikare.

Ibihugu bitandukanye bikomeje gutiza imbaraga Ukraine biyoherereza intwaro ariko nta nakimwe cyigeze cyohereyo ingabo zo kuyifasha kurwana.

Perezida Putin akomeza kurakazwa cyane no kubona hari ibindi bihugu birikugenda byishora nu ntambara yatangije kuri Ukraine bityo bigatuma agaragaza ko bishobora kumutera kurekura ibitwaro bya kirimbuzi kugira nawe atange isomo ntakuka.

Ese koko Putin ashobira kurekura ibitwaro byakirimbuzi cyangwa ni iterabwoba?

Perezida Putin hari ibintu bitandukanye yagiye akora kandi akabigeraho nyamara mu gihe benshi bashidikanyaga ko atabikora.

Ibyo Putin yakoze kandi akabigeraho

Yakwigarurira Crimea, koko?” Yarabikoze.

“Ntiyashoza intambara muri Donbas.” Yarabikoze.

“Ntiyatera Ukraine.” Yarabikoze.

Ntabwo ari ikibazo cy’amagambo gusa kuko yamaze gutegeka ko intwaro kirimbuzi z’igihugu cye zitegurwa “bidasanzwe”, kubera “amagambo y’ubushotoranyi” kuri Ukraine y’abategetsi ba NATO.

Umva neza ibyo Putin yakomeje kuvuga. Mu cyumweru gishize ubwo yatangazaga kuri TV ibitero kuri Ukraine, yatanze kuburira gukomeye.

Yagize ati: “Ku muntu wese watekereza kubyinjiramo wo hanze – nubikora, uzabona ingaruka zikomeye kurusha izo wigeze ubona mu mateka.”

Dmitry Muratov umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Novaya Gazeta uherutse guhabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel ati: “Amagambo ya Putin arumvikana nko kuburira intambara y’intwaro kirimbuzi.”

Yongeraho ati: “Muri ririya jambo, Putin ntiyavugaga nk’umukuru wa Kremlin, ahubwo nk’umutegetsi w’isi; mu buryo nk’ubwo nyiri imodoka ashobora kuzunguza imfunguzo z’imodoka ye ayiratira abandi, niko Putin nawe yariho azunguza ‘button’ y’igisasu.

“Yavuze kenshi ati; niba nta Burusiya, kuki habaho isi? Nta muntu wabyitayeho. Ariko ibi ni ukuburira ko niba Uburusiya budafashwe uko bubishaka, ubwo ibintu byose bizasenyuka.”

Putin, areba iraswa ry’igisasu mu myitozo ya gisirikare mua 2005, ashobora gufata ingingo ikomeye mu gihe intambara muri Ukraine yaba ari kuyitsindwa

Mu mashusho mbarankuru yasohotse mu 2018, Perezida Putin avuga ko “…igihe hari uwagerageza gusenya Uburusiya, dufite uburenganzira bwo gusubiza. Yego, bizaba ari akaga ku isi n’abayituye. Ndi umuturage w’Uburusiya n’umukuru wabwo. Kuki habaho isi itariho Uburusiya?”

Wihutishije ukagera mu 2022, Putin yagabye ibitero byagutse kuri Ukraine, ariko ingabo za Ukraine ziri kwihagararaho uko bitari byitezwe, ibihugu by’iburengerazuba – mu buryo bwatunguye Kremlin – byafatiye hamwe ibihano bikomeye kuri Moscow. Kuri Puti kwa kubaho k’Uburusiya kuri mu kibazo.

Pavel Felgenhauer umusesenguzi mu bya gisirikare uri i Moscow ati: “Putin ari ahatoroshye. Nta mahitamo menshi asigaranye, mu gihe iburengerazuba bwahagaritse imari ya Banki nkuru y’Uburusiya urwego rw’imari rwabwo ruragwa. Ibyo bituma ‘system’ idakora.

“Inzira asigaranye ni ugufungira gas Uburayi, yizeye ko bishobora gutuma abanyaburayi bacururuka. Indi nzira ni ukurasa igisasu kirimbuzi ahantu mu nyanja ya ruguru hagati y’Ubwongereza na Denmark akareba igikurikira.”

Niba Putin ahisemo inzira y’igisasu kirimbuzi, hari umuntu mu ba hafi ye wabimushishikariza? cyangwa wabimubuza?

Dmitry Muratov ati: “Abategetsi bakuru mu Burusiya nta narimwe baba ku ruhande rwa rubanda. Buri gihe baba bari ku mutegetsi.”

Kandi Vladmir Putin niwe mutegetsi w’imbaraga zose w’Uburusiya. Iki ni igihugu gifite inzego nkeya ngenzuzi, Kremlin niyo igena byose.

Intambara muri Ukraine ni iya Vladmir Putin ubwe. Niba ageze ku byifuzo bye bya gisirikare, ahazaza ha Ukraine nk’igihugu cyigenga hari mu kaga.

Niba atsinzwe iyi ntambara akanayitakarizamo benshi, ubwoba ni uko ashobora gufata icyemezo giteye ubwobay ane ko interuro “ntiyabikora” idakora kuri we.

Inkuru yabanje

Kuki perezida Joe Biden atazohereza ingabo kurwanya Uburusiya muri Ukraine?

Twitter
WhatsApp
FbMessenger