AmakuruPolitiki

Gen.Maj.uherutse gushyirirwaho kurwanya M23 urugamba rwamukomeranye ata imodoka ahunga n’amaguru

Mu minsi ishize nibwo igisirikare cya Congo FARDC cyakoze amavugurura gishyiraho Generaki mushya ushinzwe kurwanya umutwe wa M23, kugira bayikure mu biganza uduce imaze kwigarurira.

Kuwa 21 Kamena 2022, nibwo habayeho ugukozanyaho gutunguranye hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo zari zirinze Komanda wa Socola 2 Gen Maj Cirimwami Peter biba ngombwa ko ata imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yari yajemo ahunga n’amaguru imodoka isigaranwa n’abarwanyi ba M23.

Ikinyamakuru Goma 24 cyanditseko uku gukozanyaho kwabereye mu gace ka Kabindi, muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi nkuru ikimara gusakara abenshi batangiye kwita Gen Cirimwami umugambanyi, hari n’abakomeje kwemeza ko ashobora kuba akorana n’umutwe wa M23.

Gen Cirimwami yakunze kunengwa na benshi mu bayobozi be bamushinja kugaragaza imbaraga nke mu rugamba ahanganyemo na M23. Ibi byanatumye mu minsi ishize Gen Mbala Munsense Komanda mukuru wa FARDC yohereza Gen Maj Chiko Tshitambwe Jerome ku rugamba mu rwego rwo gufasha Gen Cirimwami babonaga bisa naho guhangana na M23 byamunaniye.

Gen Chiko waje kunganira Cirumwami akaba yari asanzwe yungirije Komanda Mukuru w’Umutwe udasanzwe urinda umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi.

Mu itangazo M23 iheruka gushyira hanze kuwa 21 Kamena 2022, yemeje ko muri iyi minsi ihugiye mu gucyura impunzi zahungiye imirwano mu gihugu cya Uganda kikaba ari igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro n’umuvugizi w’uyu mutwe Majoro Willy Ngoma kuwa 20 Kamena 2022.

Kuva kuwa 13 Kamena 2022, M23 yafashe umujyi wa Bunagana ndetse kuri ubu abarwanyi b’uyu mutwe bakaba barazengurutse umujyi wa Rutshuru usanzwe urimo ibiro bikuru by’iyi teritwari.

Inkuru yabanje

DRC isa niyitegura intambara y’umuriro yakoze amavugurura mu gisirikare ishyiraho abayobozi bashya b’intambara

Twitter
WhatsApp
FbMessenger