AmakuruPolitiki

DRC isa niyitegura intambara y’umuriro yakoze amavugurura mu gisirikare ishyiraho abayobozi bashya b’intambara

Igisirikare cya DR Congo gikomeje kugaragaz ko cyiteguye intambara y’umuriro cyakoze amavugurura mu bayobozi b’ingabo bashinzwe kurwanya umutwe w’abarwanyi ba M23, bakomeje kwigarurira uduce dutandukanye tw’iki gihugu.

Bwana Gen Maj Peter Cirumwami wari ukuriye ingabo zihanganye na M23 yambuwe izi nshingano asimbuzwa Gen Maj Chico Tshitambwe Jérome wari umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirinda umukuru w’igihugu.

Aya Mavugurura yakozwe na FARDC agamije gushaka uko bigaranzura M23 imaze icyumweru yigaruriye umujyi wa Bunagana, ufatwa nk’ikiraro gihuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Gen Maj Chiko avuga ko nta yandi mahitamo azaha umutwe wa M23 uretse kurambika intwaro zayo ugasubira mu Rwanda avuga ko ari ku ivuko ryawo.

Gen Chiko aganira na Radiyo y’igihugu, yavuze ko we atemeranya n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo-Kinshasa , Patrick Muyaya wasabye ko M23 yise ingabo z’u Rwanda yava ku butaka bwa Congo-Kinshasa.

Yagize ati:” Ndagira ngo nkosore umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya wavuze ko basaba Leta y’u Rwanda gukura ingabo zayo ku butaka bwacu. Twe twabwo dusaba u Rwanda, ahubwo turarutegetse.Ntabwo Congo-Kinshasa yasaba agahugu nk’u Rwanda gafite igisirikare giciriritse. Turabategetse basubire iwabo . Twe turiyizeye ku rugamba, nibadasubira iwabo mu Rwanda bigishoboka ntibazabasha gusubirayo bahumeka.”

Gen Cirumwami wasimbujwe Gen Chiko asanzwe akuriye ibikorwa bya Gisirikare byahawe inshingano zo guhangana n’imitwe y’inyeshyamba ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru (Socola 2).

Gen Chiko mbere y’uko agirwa umuyobozi wungirije w’abasirikare barinda umukuru w’Igihugu, yahoze akuriye Burigade ya 32 muri FARDC yari ifite ibirindiro bikuru i Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Gen Maj Chico Tshitambwe Jérome

Gen Maj Peter Cirumwami azajya afatanya na Gen Chiko, muri ibi bikorwa gusa ngo ibikorwa byose bizajya biyoborwa na Chiko uzwiho amashagaga akomeye n’urwango rukabije afitiye Abanyekongo bavuga uririmi rw’Ikinyarwanda.

Gen Maj Peter Cirumwami wari ukuriye ingabo zihanganye na M23 yambuwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger