AmakuruImyidagaduro

Ese koko Meddy ni umuhanzi wo kugura Views ku ndirimbo ze?

Amateka yiyanditse ubwo indirimbo nshya ya Meddy ‘My Vow’’ yanditse amateka mashya y’indirimbo yarebwe cyane mu Rwanda ikarebwa n’abagera kuri miliyoni mu gihe gito yari imaze kuri YouTube kingana n’imisi ibiri gusa.

Iyi akaba ari intambwe ikomeye igaragaza ko uyu umuririmbyi kuri ubu wibera muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika yamaze kubaka isi y’abafana n’abashyigikiye urugendo rwe rwo muri muzika nyarwanda harimo n’abahanzi bagenzi be.

Iyi ndirimbo yakiriwe neza kuva Meddy yayisohora ku wa gatanu 23 Nyakanga, ndetse inayobora indirimbo ziri kurebwa cyane hano muri Afurika y’Iburasirazuba kuri YouTube.

Amarangamutima ya Amb. Nduhungirehe Olivier ku ndirimbo nshya ya Meddy ikomeje kuvugisha benshi

Ariko, kuva iyi ndirimbo yarebwa nabarenga miliyoni muminsi ibiri gusa, benshi mu bakurikirana umuziki nyarwanda batangiye guhwihwisa amagambo atandukanye avuga ko uyu muhanzi yaba agura Views za Youtube kugira ngo ashimishe abafana n’indirimbo ze bigaragare ko zirebwa cyane ibintu benshi batavuzeho rumwe.

Ariko nanone hashingiwe ku bintu bike bitandukanye n’amagambo y’indirmbo My vow, ukareba n’abasaga miliyoni 50 z’abantu barebye indi ndirimbo ye yitwa:”Slowly’’ yaciye agahigo ko kuba ariyo ndirimbo nyarwanda yarebwe n’abantu benshi kuri YouTube ibintu benshi bemeza ko bitagakwiye kugira uwo bitangaza kuba yashyira hanze indirimbo ikarebwa na miliyoni mu minsi ibiri.

Ese koko byashoboka ko indirimbo ya Meddy yarebwa inshuro miliyoni mu minsi ibiri? Tujye mu mibare

Kugeza ubu, Meddy afite abafatabuguzi (Subscribers) kuri YouTube bagera ku bihumbi 620 (620.000), Afite kandi abayoboke (Followers) kuri twitter barenga ibihumbi 30, ibihumbi 716 ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse n’urubuga rw’abafana be kuri Instagram rufite abafana bagera ku bihumbi 251 ndetse ukongeraho abarenga ibihumbi 89 bakurikira umugore we kuri Instagram.

Ukurikije iyo mibare ntiwashidikanya ku kuba indirimbo uyu muhanzi ashyize kuri Youtube yarebwa n’abantu miliyoni mu minsi ibiri, Ikindi kandi usibye abanyarwanda n’abatuye muri kano karere k’Afurika y’iburasirazuba, Ngabo Medard yubatse indi Si y’abafana ubwo yarongoraga Mimi Mekfira wo mu gihugu cya Ethiopia bivuze ko no muri iki gihugu naho bamukurikira cyane.

Ikindi kandi kuba amagambo agize iyi ndirimbo ari mu rurimi rw’icyongereza, bigaragaza ko buri wese hano kuri iyi si wumva uru rurimi yayumva kandi ikamuryohera akaba yanayisangiza n’inshuti ze.

Bitewe n’igihugu urimo, iyo video iri kurebwa n’abantu benshi kuri YouTube, uru rubuga ruyishira muri video ziza bwa mbere igihe ufunguye uru rubuga kuri telefone cyangwa mudasobwa byawe ibintu nabyo byakongera abayireba (Views).

Ntiwakibagirwa kandi ko hari umuntu umwe ushobora kureba iyi ndirimbo inshuro nyinshi zirenze imwe bitewe n’ukuntu yayikunze ibintu nabyo bituma views ziyongera.

Bamwe mu bafana be babivuzeho iki?

Jean Baptiste Mico kuri twitter yagaragaje ko Meddy yongeyeho abanyetiyopiya mu bafana be nyuma yo gushyingiranwa na Mimi Mekfira ukomoka muri Ethiopia.

Yagize ati:’’Sinkeka ko Meddy yaguze Views. Afite subscribers ibihumbi 500kuri YouTube, kuri Instagram akagira followers 251k, ubwo ni ko n’umugore we ukomoka mu gihugu gituwe n’abaturage 112M afite benshi bamukurikira. Wanagenzura uko izina rye cg indirimbo byabaye trend kuri twitter’’.

Yakomeje agaragaza ko Meddy azwi mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba kandi ko indirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza bityo rero ni nde byatungura kuba yarebwa inshuro miliyoni mu masaha 48?

Ese ni ishyari ryatumye bamwe mu baririmbyi bamushinja kugura Views?

Bamwe mu bahanzi baje kurengera Meddy kuva impaka zatangira ku mbuga nkoranyambaga ku wa mbere, tariki ya 27 Nyakanga, nyuma y’uko umuhanzi w’umuco w’umugore Diana Teta atangaje ko ‘Views zigurwa’’ ku rutonde rwe yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter.

Umucuranzi wa Gospel ‘Egdar Ntamvutsa’ ni umwe muri bake bakurikiranira hafi urugendo rwa muzika rwa Meddy kuva akiri muto, urugendo yavuze ko abantu bose bagomba kumwigiraho aho kumufata nk’uwaguze ‘’Views’’.

Ati:’’Haha Ndibuka igihe Meddy yatangiraga umwuga we, bakundaga kuvuga ngo turiya tu break nk’utwa MJ (Michael Jackson) tuzashira nakura haha then boom yarakuze mutangiye kuvuga ngo yibye views… yarangije kubaka izina ahubwo tumwigireho tumureke wasanga ari muri Honeymoon.

Umuririmbyi mugenzi we Tom Close nyuma yo kumva ibiri kuvugwa kuri mugenzi we nawe yafashe intambwe yo kubyamaganira kure aboneraho no kumushimira ku ntambwe amaze gutera ku kuba ahagarariye umuziki nyarwanda.

Yagize ati: ‘’Meddy ni isomo ukwaryo mu muziki nyarwanda. Amashyari muyareke ubundi mu(tu)mwigireho, bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu Rwanda’’.

Ubwo twakoraga iyi nkuru iyi ndirimbo ya Meddy ‘’My vow’’ yari imaze kurebwa nabasaga miliyoni ebyiri mu minsi itandatu imaze kuri YouTube.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger