AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Amarangamutima ya Amb. Nduhungirehe Olivier ku ndirimbo nshya ya Meddy ikomeje kuvugisha benshi

Indirimbo ya Meddy ikomeje kuvugisha benshi ari nako iteranya abatari kwiyumvishauko iyi ndirimbo ikomeje kuzamuka cyane kuko ingingo ya Views yakanze benshi harimo n’abasanzwe baba muruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Indirimbo ya Meddy yise ‘’My Vow’’ yamaze kuzuza miliyoni ebyiri mu minsi itanu. Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ukunze gukurikira umuziki nyarwanda cyane,yagize icyo ayivugaho cyerekana ko izageza utundi duhigo mu minsi iri imbere.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Estonia, Latvia na Lithuania, Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko atewe ishema n’uburyo indirimbo nshya ya Meddy ‘My vow’ ikomeje guca agahigo, agaragaza ko uretse kuba iri kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube, ari indirimbo izanasusurutsa ubukwe bwa benshi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati “Ibi ni undi muhigo ukomeye wa Meddy. Uretse ko indirimbo ikwiriye kuba yarebwa n’abantu miliyoni ebyiri mu minsi itanu, izanasusurutsa ubukwe bwa benshi nyuma ya #Gumamurugo. Iri si isezerano ryanjye ahubwo ni ko mbikeka!”

Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga barimo n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe igororamuco Fred Mufulukye wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Uyu muyobozi na we anyuze ahatangirwa ubutumwa ku rubuga rwa Twitter yabwiye Ambasaderi Nduhungirehe ko ibyo amaze kuvugana na we ari ko abibona.

Kugeza ubu indirimbo ‘My vow’ ya Meddy ikomeje kuvugisha abatari bake kubera uburyo iri kwesa uduhigo dutandukanye bizagorana kugira undi utwesa , turimo kuba iri kurebwa cyane mu gihe gito no kuba televiziyo zo hanze y’u Rwanda zatangiye kuyicuranga.

Ni indirimbo yazamuye amarangamutima y’abantu batandukanye, barimo n’abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda kuzamuka kw’imibare y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube mu buryo butamenyerewe mu bandi bahanzi, bituma hari n’abadatinya kuvuga ko ibigaragara ko yarebwe cyane ari ikinyoma kuko ari ibyaguzwe.


Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger