AmakuruImikino

Zlatan Ibrahimovic yaguze imodoka y’agatangaza ku isabukuru ye y’imyaka 40

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic yizihije isabukuru ye y’imyaka 40 mu buryo bwihariye agura imodoka nziza cyane kandi ihenze ya Ferrari.

Ibrahimovic yatanze amafaranga arenga 400.000 by’amapawundi kuri iyi Ferrari Sf90 Stradale, iyi ikaba ari yo modoka ya mbere ikoresha amashanyarazi kandi ishobora gukoresha umuvuduko wo hejuru ugera kuri 211mph.

Uyu rutahizamu w’icyamamare yasangiye ifoto y’iyi modoka abakunzi be kuri Instagram,arangije yandikaho ngo: “Isabukuru nziza kuri Zlatan.”

Uyu mukinnyi ukomoka muri Suwede yatangiye kubigira umuco kuko asigaye yigurira imodoka nshya ku isabukuru kuko n’iyi myaka 38 na 39 yaraziguze.

Uyu mukinnyi wahoze akinira Manchester United yatanze miliyoni 1.4 zamapawundi agura Ferrari Monza SP2 idasanzwe mu myaka ibiri ishize.

Uyu munya Suwede yiguriye kandi Porsche 911 Targa 4S Heritage Design Edition itukura mu mwaka ushize.

Izi ntabwo arizo modoka zonyine uyu rutahizamu wanakiniye Paris Saint-Germain afite kuko garage ye yuzuye imodoka z’amoko atandukanye.

Zlatan ubu akinira ikipe ya AC Milan mu Butaliyani ndetse iyi kipe nayo yamukoreye ikirori cy’isabukuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger