Zizou Al Pacino yongeye guhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu ndirimbo – (Yumve)

Kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2019 Poducer zizou Al Pacino yongeye gusohora indirimbo nshya yitwa ‘Karibu Nyumbani’ ihuriza hamwe abahanzi b’ibyamamare nka Bruce Melodie, Uncle Austin, Riderman na Amalon.

Ni muri Nzeri uyu mwaka nibwo Zizou Al Pacino yari yatangaje ko arimo gukora kuri Mixtape wari gusohoka mu gihe cya vuba, iyi ndirimbo rero ikaba iri kuri iyi mixtape yitwa 5/5 irimo gutunganywa na Producer Knox Beat.

Iyi ndirimbo “Karibu Nyumbani” imara iminota 4 n’amasegonda 43 igaragaza uburyo umuntu ava mu cyaro akajya mu mujyi yamara kuba icyamamare akamenyerwa guhamagarwa izina ry’akabyiniriro nyamara iwabo ku ivuko bakimwita amazina yavukanye, ndetse bakanamufata nk’umuntu wagafashe (ni ukuvuga wabaye umuherwe) nk’uko mu gitero cya Uncle Austin abivuga.

Uncle Austin aririmba yitangaho urugero rw’uburyo amazina ye nyakuri ari ‘Austin Luwano’ ariko abafana bose bakaba bamuzi ku izina rya Uncle Astin. Iwabo mu cyaro ngo baziko ari umuherwe I Kigali nyamara ngo ntibazi ko na ba kavukire birirwa batariye.

Riderman amazina ye nyakuri ni Gatsinzi Emery, mu gitero cye aririmba ko azwi muri Cartier zose nka Riderman nyamara mu cyaro bakimwita amazina nka Kadogo na Rubyogo. Agakomeza avuga ko nubwo aba mu mujyi ariko ku ivuko atahibagiwe. Aracyabakunda.

Zizou Al Pacino asanzwe azwiho gukora indirimbo zihuza abahanzi baba bagezweho mu bihe bitandukanye nk’aho muri 2012 yahurije abahanzi nka Oda Paccy, Kamichi, Fireman na Danny Nanone mu ndirimbo ‘Arambona Agaseka.’

Nyuma yahoo yongeye guhuriza hamwe Urban Boys (rikibamo Saffi Madiba), Ama G. The Black, Priscillah, Fireman, King James na Uncle Austin muri ‘Bagupfusha ubusa.’

Muri 2014 Al Pacino yasohoye ‘Fata Fata’ yari ihuriwemo na Uncle Austin, Jay Polly, Teta Dianna na Urban Boys ryari rikibarizwamo Saffi Madiba.

Yongeye gukora indirimbo ‘Niko Nabaye’ yahuriwemo abahanzi nka King James, Urban Boyz, Riderman, Uncle Austin ndetse n’abandi.

Muri 2018 ku itariki ya 10 Ukuboza Zizou yasohoye ‘Wimfatanya n’isi’ yarimo Ziggy 55, Social Mula, King James, Diplomate na Uncle Austin.

Ubu kuri uyu wa 02 Ukuboza 2019 akaba yasohoye ‘Karibu Nyumbani’ irimo Bruce Melody, Riderman, Uncle Austin na Amalon.

Comments

comments