Amakuru

Zimbabwe:Uwasimbuye Robert Mugabe yarahiye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 ugushyingo 2017, mu mujyi a Harare kuri Stade y’igihugu habereye umuhango wo kurahiza perezida mushya ,Emmerson Mnangagwa,  ugiye gusimbura Robert Mugabe ku ntebe y’umukuru w’igihugu.

Emmerson Mnangagwa, arahiriye kuyobora Zimbabwe nyumwa yaho Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe imyaka 37 yanditse ibaruwa yo kwegura , ndetse ibaruwa igasomerwa mu nteko ishinga amategeko ya Zimbabwe.

Emmerson Mnangagwa kandi agiye kuyobora Zimbabwe mu gihe kinini amaze ari mu buyobozi bwa Zimbabwe doreko yahoze ari Visi Perezida wa Mugabe nubwo nyuma yaje ku mwirukana ndetse Emmerson Mnangagwa agahunga , akaba agiye kuba Perezida wa Zimbabwe akiva mu buhungiro doreko yari yarahunze ubwo yarakimara kwirukanwa ku mwanya wa Visi Perezida.

Bimwe mu byo Emmerson Mnangagwa ari gusabwa kuzakorera Zimbabwe n’uguca umuco wa ruswa wari waramunze ubuyobozi bwa Robert Mugabe.

Emmerson Mnangagwa yari amaze ibyumweru bibiri muri afurika y’epfo aho byavugwagako ari mu buhungiro akaba yaragarutse mu gihugu cye kuwa gatatu.

Ubwo yari avuye muri Afurika y’Epfo aho yari yahungiye mu byumweru bibiri bishize, Mnangagwa, warahiriye kuyobora Zimbabwe, yabwiye imbaga y’abayoboke b’ishyaka Zanu-PF yari ikoraniye mu Mujyi wa Harare ko icy’ibanze azakora ari ukuzahura ubukungu no guhanga imirimo.

Abantu babarirwa mu bihumbi icumi nibo bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Mnangagwa aho bari gutaramirwa n’umuhanzi wo munjyana ya Pop, Jah Prayzer.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abatavuga rumwe na Leta , Morgan Tsvangirai na Joice Mujuru.Ikindi kandi nuko Mnangagwa yasezeranyije Robert Mugabe umutekano kandi akamwizezako azabona ubuzima bwiza mu gihe aza atakiri ku butegetsi.

Nyuma yo kuva mu buhungiro Munangagwa yasezeranyije abaturage  ko icyo ashyize imbere ari demokarasi no guhangira imirimo abarenga 90% bari mu bushomeri muri Zimbabwe.

Mnangagwa w’imyaka 71 azayobora igihe cyari gisigaye kuri manda ya Mugabe, kugeza muri Nzeri 2018 habaye amatora. Mbere yo gusubira muri Zimbabwe, Mnangagwa, bakunze kwita ‘ingona’ kubera ubushobozi bwe muri politiki yabanje guhura na Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma.

Ishyaka Zanu -PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe niryo ryabanje gusaba ko umukandida waryo akurwa ku butegetsi, nyuma ingabo zihita zifata ubuyobozi bwose bw’igihugu mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira uwa 15 Ugushingo.

Itegeko Nshinga rya Zimbabwe riteganya ko Visi Perezida wari uriho ahita asimbura Perezida igihe yeguye, bivuze ko Phelekezela Mphoko, yagombaga kuba Perezida ariko yirukanywe n’ishyaka Zanu-PF, ndetse birakekwa ko atari mu gihugu. Ibi byatumye ishyaka rishyiraho Mnangagwa.

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger