AmakuruAmakuru ashushye

Zimbabwe:Emmerson Mnangagwa yarokotse igisasu cyaturikiye aho yari ari kwiyamamariza

Emmerson Mnangagwa uyoboye Zimbabwe mu nziba cyuho yarokotse igisasu cyaturikiye muri sitade ya Bulawayo  ubwo yari ari kwiyamamaza mu mujyi wa Bulawayo.

Amashusho yagaragaye yerekanaga Emmerson Mnangagwa ahunga ubwo yari amaze kugeza ijambo rye kubari baje kumva imigabo n’igambi ye kuri iyo stade.

Nyuma y’ibyo umuvugizi wa Mnangagwa , George Charamba  yavuze ko Emmerson Mnangagwa atigeze akomeraka ameze neza, gusa ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byo bavuze ko hari abakomeretse benshi  barimo n’abayobozi bakuru b’igihugu. The ZBC  yo ivuga ko Vice Perezida Kembo Mohadi was yakomeretse ku kuguru akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Abatangabuhamya bavuga ko iki gisasu cyaturikiye mu myanya y’icyubahiro (V.I.P) ubwo Emmerson Mnangagwa yari amaze gutambutsa ijambo rye ava byicaro bye asa nusezera ataha. Abandi bakomeretse bari mu myanya y’icyubahiro bahise bajyanwa kwa muganga mu bitaro biri hafi mu mujyi wa Bulawayo. Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abahitanywe n’iki gisasu.

Emmerson Mnangagwa uyoboye ishyaka rya ZANU-PF  yagiye ku butegetsi muri Nzeri 2017 ubwo Robert Mugabe yakurwaga ku butegetsi . Muri iki gihugu  baritegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe taliki ya 30 Nyakanga uyu mwaka

Kuri ubu Polisi ya Zimbabwe yazengurutse ahabereye iriturika  imihanda yo muri uwo mugi imwe n’imwe ikaba yafunzwe, Ubu hakaba  hari gukorwa iperereza ngo harebwe uwaba yihishe inyuma y’ iki gitero ibizava muri iryo perereza bizatangarizwa mu ruhame.

Ibi bibaye muri Zimbabwe bibaye nyuma y’isaha imwe mu gihugu cya Ethiopia  naho haturitse igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyaturikiye mu cyumba cy’inama Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed  yari arimo  hagapfa umuntu umwe abandi barenga 12 bagakomereka bikomeye.

Amashusho yafashe igisasu giturika muri Zimbabwe

Muri Ethiopia naho haturikiye igisasu mu cyumba Minisitiri w’Intebe yari arimo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger