AmakuruUtuntu Nutundi

Zimbabwe: Umupasitori yatawe muri yombi azira kubeshya ko avura SIDA

Urukiko rwo muri Zimbabwe rwahanishije Walter Magaya, wiyita intumwa y’Imana, amande y’amadorari 700 kubera kubeshya abantu afite umuti uvura irwara ya SIDA.

Igipolisi cyo muri Zimbabwe cyamutaye muri yombi mu Kuboza umwaka ushize kinafata ibyatsi yavugaga ko bivura abantu bafitr ubwandu bwa virusi itera Sida.

Uyu mugabo w’imyaka 35 ni umwe mubakurikirwa n’abantu benshi muri Zimbabwe abenshi baba biteze ibitangaza bijyanye no gukira mu buryo bw’ubuzima  n’ubutunzi .

Ngo yabwiye abayoboke be mu kwezi kw’ icumi mu mwaka ushize, ko uwo muti yita aguma, ufite ubushobozi bwo gukiza umurwayi wa SIDA asomyeho kabiri gusa.

Yabwiye abayoboke ko uwo muti nta ngaruka ufite kubuzima bwa muntu. Uyu muti agace kamwe kari gahagaze ku madorali 100.

Uwunganira Magaya imbere y’amategeko, Everson Chatambudza, yabwiye urukiko ko Magaya azi neza kandi yemeza ko umuti we ari uwanyawo, ariko yemera ikosa ry’uko yawutanze adafite uruhusa rumwemerera gukora no gutanga iyo miti kubantu.

Walter Magaya, yari yemeye icyaha cyo guca ukubiri n’ubuganga, mu gucuruza umuti utemewe n;amategeko.

Igihugu cya Zimbabwe kiri mu bihugu bifite abantu benshi bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa bwa Sahara.

Abagera kuri miliyoni 1.3 bagendana ubwandu bw’agakoko  gatera SIDA, nk’uko ibarura ryakozwe na OMS mu 2016 ribigaragaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger