AmakuruPolitiki

Zimbabwe: Robert Mugabe amaze amezi abiri arembye

Umukambwe Robert Gabriel Mugabe w’imyaka 94  wahoze ayobora Zimbabwe ntakibasha kugenda kubera izabukuru n’uburwayi kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Singapore aho yagiye kwivuza.

Mu Ugushyingo umwaka  wa 2017 nibwo igisirikare cyahiritse ubutegetsi bwa Mugabe wari ubumazeho imyaka 37 asimburwa na Emmerson Mnangagwa waje no gutsinda amatorayo kuyobora iki gihugu, kuri ubu Perezida Emmerson Mnangagwa  atangaza ko Robert Mugabo washinze ishyaka rya ZANU PF nubwo ashaje atakibasha kugenda icyo akeneye cyose bazakimuha.

Ku wa 24 Ugushyingo  Perezida Mnangagwa agaruka kuburwayi bwa Mugabe yagize ati ” Ubu noneho arashaje. Ntabwo akibasha kugenda ariko icyo azadukeneraho cyose tuzakimuha…. Turi kumwitaho kuko ni we mubyeyi wa Zimbabwe, ni we watumye Zimbabwe yigenga.”

Perezida Mnangagwa yakomeje avuga ko ari Mugabe ari koroherwa biteganyijwe ko azagaruka mu gihugu taliki ya 30 Ugushyingo 2018.

Robert Mugabe ntakibasha kugenda kubera izabukuru n’uburwayi butamworoheye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger