Politiki

Zimbabwe : Mnangagwa yashyizeho guverinoma nshya, abirukanwe na Mugabe basubijwe

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 ukuboza 2017, Perezida mushya wa Zimbabwe Mnangagwa yashyizeho guverinoma nshya maze abari barakuwe mu myanya y’ubuyobozi na Robert Mugabe baragaruka harimo na Patrick Chinamas wasubijwe minisiteri y’imali.

Emmerson Mnangagwa yahisemo ko  Sibusiso Moyo aba minisitiri w’ububanyi n’amahanga , uyu akaba ari umusirikare mukuru wo ku rwego rwa Jenerali wagiye kuri televiziyo bwa mbere gutangazako Robert Mugabe yahiritswe kubutegetsi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo kuruyu wa kabiri, hagarutsemo kandi undi musirikare  Perence Shiri  wagizwe Minisitiri w’ubutaka n’ubuhinzi.

Mnangagwa kandi muri iyi guverinoma nshya yashyizeho, hagaragayemo abayobozi bakoranye n’umukambwe  Robert Mugabe aho  Patrick Chinamas yagizwe Minisitiri w’imali nyuma yaho yari yari yaratakaje uyu mwanya muri guverinoma ya mugabe yari yashyizweho m’ukwakira.

Uwayoboye urugamba rutari rworoshye rwo gukura ku buyobozi Rober Mugabe nawe  yatekerejweho na Munangagwa  maze amushyira mu myanya y’abagize guverinoma. Chris Mutsvangwa ubu akaba yagizwe Minisitiri w’itumanaho mugihe kandi undi yagizwe yagizwe umuyobozi w’ungirije muri Minisiteri y’ingabo n’umutekano.

Mnangagwa ufite imyaka  75 y’amavuko yarahiriye kuyobona inzibacyuho muri Zimbabwe ku wa gatanu tariki ya 24 ugushyingo 2017, nyuma yaho igisirikare cyari cyamaze gufata igihugu ndetse Robert Mugabe agasabwa kwegura kubushake bitaba ibyo agakurwaho hifashishijwe ingufu za gisirikare, Mugabe rero yahise yegura kubushake abinyujije mu ibaruwa yasomewe mu nteko ishinga amategeko  maze igihugu cyose cyuzuramo amashyi n’impundu kubagituye.

Patrick Chinamasa,Minisitiri w’imali;

Obert Mpofu, Minisitiri w’ibikorwa remezo n’umuco;

Air Marshal Perrance Shiri, Minisitiri w’ubutaka n’ubuhinzi;

Dr Lazarus Dokora, Minisitiri w’amashuri abanza nayisumbuye;

Dr David Parirenyatwa, Minisitiriri w’ubuzima n’uburenganzira bw’abana;

Kembo Mohadi, Minisitiri w’ingabo ;

Ziyambi Ziyambi, Minisitiri w’ubutabera n’ibikorwa by’aguverinoma;

Major General Sibusiso Moyo, Minisitirir w’ububanyi n’amahanga ,’ubucuruzi mpuzamahanga;

Kazembe Kazembe, Minisitiri wa Siporo ;

Dr Mike Bimha, Minisitiri w’inganda  n’ubucuruzi;

July Moyo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , imiturire n’imirimo imwe nimwe ifitiye igihugu akamaro.

Sithembiso Nyoni,Minisitirir w’abagore n’urubyiruko. ;

Professor Amon Murwira, Minisitiriri w’amashuri makuru n’iterambere ry’ikoranabuhanga;

Professor Clever Nyathi, Minisitiriri w’abakozi n’imibereho myiza y’abaturage;

Dr Joram Gumbo, Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu n’iterambere ry’ibikorwa remezo;

Winston Chitando, Minisitiri w’amabuye yagaciro;

Oppah Muchinguri-Kashiri, Minisitiri w’ibidukikije, amazi n’ikirere;

Priscah Mupfumira, Minisitiri w’ubukerarugendo;

Ambassador Simon Khaya Moyo,Minisitiri w’ingufu zibikomoka kuri peteroli;

Chris Mutsvangwa, Minisitiri w’itangazamakuru;

Simbarashe Mumbengegwi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri perezidansi ndetse n’ibikorwa bya guverinoma.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger