AmakuruAmakuru ashushyePolitikiUbukungu

Zimbabwe: Leta y’iki gihugu imaze kwemeza ihingwa ry’urumogi ku baturage na Kampani zibyifuza

Mu gihugu cya Zimbabwe urumogi rugiye kuzajya ruhingwa mu rwego rwo kwifashisha iki gihingwa mu buvuzi n’ubushakashatsi.

Zimbabwe ibaye igihugu cya kabiri k’umugabane w’Afurika cyemera ihigwa ry’Urumogi (Marijuana)/  mu rwego rw’ubuvizi ndetse n’ubushakashatsi.mu gihe mu bindi bihugu urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge ugifatanwe ahanwa n’amategeko.

Dr David Parirenyatwa Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko uzajya yemererwa guhinga uru rumogi azajya abanza kubisaba muri minisiteri y’ubuzima ndetse agahabwa amategeko n’abwiriza agomba kugenderaho. Nyuma yibyo azajya ahabwa uburenganzira bw’imyaka itanu mu gukora iki gikorwa nkuko The telegraph ibitangaza.

Uzashaka nanone guhinga iki gingwa kimaze kwemezwa muri Zimbabwe bizajya bisa kuba ari umunyazimbabwe cyangwa afite ibyangobwa bimwemerera gutura muri Zimbabwe. Ikindi ni uko uzemererwa ku ruhinga  azajya yerekana ingano y’urwo azajya ahinga ndetse n’igihe azajya arusarurira.

Zimbabwe ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika  cyohereza itabi ry’inshi haze yacyo cyane cyane mu Bushinwa. Iri higwa ry’urumogi bivugwa ko rije mu rwego rwo kongera umusaruro w’imisoro iki gihugu gikura mu buhinzi.

Zimbabwe yemereye abaturage guhinga urumogi mu rwego rwo kurwifashisha mu buvuzi n’ubushakashatsi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger