Zilige: Manchester City yihimuye kuri PSG iyitsinda iyirusha

Ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza yaraye ikatishije itike ya 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gutsinda PSG yo mu Bufaransa ibitego 2-1 iyirusha.

Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola yari yakiriye PSG mu mukino ubanziriza uwa nyuma wo mu tsinda A.

Ni nyuma y’ubanza amakipe yombi yari yarahuriyemo i Parc des Princes mu Bufaransa bikarangira PSG itsinze City ibitego 2-0.

Manchester City yatangiye umukino yotsa igitutu PSG, buri kanya ikomanga imbere y’izamu ryayo.

Buri mwanya abarimo Riyad Mahrez bahinduraga imipira imbere y’izamu rya PSG, bikaba ngombwa ko iyi kipe irokorwa n’umunyezamu Keylor Navas wakuyemo imipira myinshi cyo kimwe na ba myugariro bari imbere ye.

Ba myugariro Presnel Kimpembe na Achraf Hakimi bagiye bakiza izamu n’umutwe ku bitego byabaga byabazwe, mu gihe umupira wa Kapiteni Ikary Gündogan wagaruwe n’igiti cy’izamu.

Nyuma y’iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, PSG yayoboye umukino ku munota wa 50 binyuze kuri Kylian Mbappé.

Hari ku mupira wari wabanje gukinwa na Neymar na Messi batigeze bagaragara muri uyu mukino, mbere yo kugera kuri Mbappé wahise awutereka mu izamu abanje kuwunyuza mu maguru y’umunyezamu Ederson Morães.

Byasabye umunota wa 63 w’umukino ngo Manchester City igombore biciye kuri Raheem Sterling wari uhawe umupira na Kyle Walker, mbere y’uko Gabriel Jesus winjiye mu kibuga asimbura Zichenko atsinda igitego cy’intsinzi cyo ku munota wa 76.

Gutsinda uyu mukino byatumye Manchester City iyobora itsinda A n’amanota 12 mbere yo gusura Leipzig yo mu Budage mu mukino wa nyuma wo mu tsinda.

PSG yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani mbere yo kwakira i Parc des Princes Club Brugge yo mu Bubiligi yanyagiwe na Leipzig ibitego 5-0.

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.