AmakuruImyidagaduroUrukundo

Zari yerekanye umukunzi we mu muryango muri Uganda

Zari Hassan umaze iminsi avugwa mu rukundo n’umusore uzwi nka King Bae wo muri Afurika y’Epfo,mu buryo bw’ibanga uyu mugore yerekanye uyu musore mu muryango nk’umukwe wabo mu gihugu cya Uganda.

Mu minsi ishize nibwo uyu musore aherutse kwambika Zari impeta amusaba ko yamubera umugore.

Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers dukesha iyi nkuru kibivuga, ku munsi wo ku wa Mbere Zari na King Bae bari mu murwa mukuru w’iki gihugu Kampala.

Bivugwa ko aba bombi bageze muri Uganda batandukanye, aho Zari we yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe akaza gufatwa n’umuntu ari mu modoka yagendagamo ari kumwe n’umugabo we Ivan Ssemwanga atarapfa.

Nyuma yaho ni bwo na King Bae na we yaje bazakumufata, Zari ngo akaba yaratunguwe ndetse anashimishwa n’uko yasanze umugabo we hari amagambo make yo mu Kigande ndetse n’Igiswayile yize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yashyizeho amashusho ariko yahishe isura y’umugabo we King Bae, iherekezwa n’amagambo agira ati“muraho Uganda, Queen Bae (Zari na King Bae) bari hano”

Impamvu nyamukuru yabajyanye muri Uganda ni ukwerekana uyu mugabo we mu muryango w’iwabo agahura na se, Hassan Tiale, ni nyuma y’ubukwe bw’ibanga bivugwa ko bakoreye muri Afurika y’Epfo.

Mu ibanga Zari yerekanye umukunzi we mu muryango
Twitter
WhatsApp
FbMessenger