Amakuru ashushyeImyidagaduro

Zari yashyize akadomo ku nkuru z’urudaca zavugaga ko Diamond yabyaye umwana mu gasozi

Mu minsi yashize umunyamideli witwa Hamissa Mobetto yavuze ko yabyaranye na Diamond Platnumz, iyi nkuru yateje urujijo cyane ko hari ibihamya byavugaga ko iyi nkuru ari ukuri bitewe n’uburyo uyu mukobwa yitabwagaho nabo mu muryango wa Diamond.

Kuva uyu mukobwa atwite hacicickanye inkuru z’uko umwana agiye kwibaruka ari uwa Diamond gusa uyu muhanzi akomeza kubyitarutsa no kuvuga ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye na hato.

Iyi nkuru yongeye kugira  ubukana igihe uyu mukobwa yibarukaga maze konti y’umuhungu we yo kuri Instagram akayishyiraho amazina ya Diamond , ibintu byongeye kuzamura impaka mu bakunzi b’uyu muhanzi ndetse n’abakurikirana iby’imyidagaduro mu gihugu cya Tanzania.

Hamisa Mobetto yahaye umwana we amazina ya Diamond Platnumz ndetse ku rubuga rwa Instagram yamwise ‘Naseeb Abdul’ ari nacyo cyabaye nk’ikimenyetso gishimangira bidasubirwaho ko uyu mwana yamubyaranye n’umuyobozi wa Waasafi Records.

N’ubwo Diamond adakozwa ibyo kuba yarabyaranye na Hamisa , mu kiganiro se umubyara aherutse guha  Clouds Fm yagaragaje ko umuhungu we ashobora kuba yarabyaranye na Hamisa ndetse anatangaza ko atamurenganya kuko uko umuntu yamamara ariko abagore n’abakobwa bamugendaho cyane bikaba byamugusha mu bishuko byo kuryamana nabo.

Ise wa Diamond ‘Abdul Juma’ yavuze ko icyo yifuza kurusha ibindi ari uko umuhungu we  yakwemera umwana niba mu by’ukuri ari we wamubyaye ndetse ‘agahita arongora Hamisa Mobetto akamuharika Zarina Hassan’.

Iyi nkuru yongeye kugaruka mu itangazamakuru ubwo Zari Hassan usanzwe ari umugore wa Diamond Platnumz, yavugiraga kuri Radio ya  Bukedde yo mu gihugu cya Uganda, akemeza  ko umugabo we arengana ndetse anatangaza ko uyu mwana witirirwa Diamond yavutse ku wundi mugabo witwa Majizzo.

Zari yahamije ko uyu mwana atari uw’umugabo we nk’uko byagiye bivugwa ahubwo ari abantu bashaka kumuharabika no kumwanduriza izina kuko babona hari intambwe amaze gutera ku rwego mpuzamahanga ndetse akaba ari mu bakomeye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe.

Yavuze ko ikimenyimenyi ari uko Diamond we ubwe yasabye ko hakorwa isuzuma ry’amaraso[ADN]   hakagenzurwa mu by’ukuri se w’umwana gusa kugeza ubu bikaba bitarakorwa, ahubwo Hamisa akaba akomeje kwirukira mu itangazamakuru aho kujyana umwana kwa muganga ngo atange ibizamini by’amaraso bigahuzwa n’ibya Diamond bakareba ko koko umwana ari uwe.

Related image
Hamissa na Diamond mu ndirimbo yitwa Salome

Zari yavuze ko umwana ari uw’umugabo witwa Majizzo wabaye hafi cyane Hamissa mu gihe yari atwite ndetse anahishura ko uyu ari we wamumenyeraga buri kimwe yakeneraga akanamurihira icumbi yabagamo  gusa akaba yarahaye gasopo Hamissa kugira ngo uwitwa Diana Elizabeth Michael[Lulu] usanzwe akundana na Majizzo atazabimenya bigateza impagarara.

Umwana wa Hamissa ukomeje guteza urujijo yavutse kuwa  08 Kanama 2017, mu minsi ir’imbere akaba azakorerwa ibirori by’uko azaba yujuje iminsi 40 ari ku Isi.

Hamisa Mobetto ari mu banyamideli bakomeye muri Tanzania ndetse isura ye igaragara muri nyinshi mu ndirimbo zakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba zirimo n’iya Diamond na Rayvanny basubiyemo bise Salome  . Uyu munyamideli yari asanzwe ari inshuti y’umuryango wa Diamond by’umwihariko akorana bya hafi na Esma[mushiki w’uyu muhanzi].

Inkuru bijyanye: Diamond yise indaya umukobwa bivugwa ko babyaranye biteza impagarara

Image result for majizzo
Uwitwa Majizzo bivugwa ko ariwe se w’umwana wa Hamissa

SALOME REMIX YA DIAMOND NA RAYVANNY IGARAGARAMO HAMISSA MOBETTO.

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger