AmakuruImyidagaduro

Zari yakuriye inzira kumurima Wema Sepetu n’abandi bashaka kuza mu isabukuru y’umwana we

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz yagaragaje ko hari abashyitsi atifuza mu rugo rwe aho asigaye atuye muri  Afurika y’Epfo mu gihe hari imyiteguro y’isabukuru y’umwana yabyaranye na Diamond Platnumz.

Ubwo Diamond yitabiraga ibirori muri Tanzania bya  Zamaradi Mkatema yavuze ko arimo kwitegura urugendo rukomeye rwo kujya muri Afurika y’Epfo kwifatanya na Zari mu birori by’isabukuru y’imyaka itatu ya Tiffah Dangote amaze avutse yongeraho ko  hari abantu ashobora kuzajyana nabo  harimo abafana be bagera kuri 40 ndetse na Wema Sepetu bakanyujijeho mu rukundo mbere y’uko uyu muhanzi akundana na Zari mu 2014.

Diamond akimara kuvuga ko azajyana na Wema Sepetu byateje impaka mu abantu bibaza impamvu  Diamond ahisemo Wema Sepetu mu bantu bazamuherekeza, ibi byatumye umwe mu bafana abaza Zari The Boss Lady kuri ibi bintu , Zari atungurwa n’icyo kibazo asa nutari abiziho maze asubiza abanje guseka ati “ Hahh Ntabwo nshaka abantu baza kunyanduriza inzu, nimumbabarire mugume aho.”

Ibitangazamakuru byo  muri Tanzania bikimara kubona ibi byahise bitangaza ko uyu Zari  adashaka Wema Sepetu mu bashyitsi ateganya kwakira mu kwizihiza isabukuru ya Tiffah Dangote.

Diamond na Zari bakiri mubihe byiza by’urukundo rwabo
Diamond na Wema Sepetu nawe wegeze kukanyuzaho we na Diamond mbera ya Zari Hassan
Wema Sepetu ahura na Diamond Platnumz mu ibirori  bya  Zamaradi Mkatema muri Tanzania , Diamond yatangarijemo abantu azajyana nabo muri Afurika y’Epfo
Zari , Diamond n’umwana wabo  Tiffah Dangote

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger