AmakuruImyidagaduro

Zari yajyanye umwana we mu kigo azajya yishura arenga miliyoni 14 z’Amanyarwanda

Umuherwekazi Zari The Boss Lady wahoze ari umugore w’umuherwe wo muri Uganda Ivan Ssemwaga nyuma akaza gushudika n’umuhanzi Diamond Platnumz nawe baherutse gutandukana akahukanira muri Afurika y’Epfo agiye kujyana umwana we kwiga muri kimwe mu bigo bihenze cyane muri iki gihugu.

Zari yiyemeje kwishurira umwana we wa kabiri yabyaranye na Ivan Ssemwaga akayabo k’amashiringi ya Kenya mu rwego rwo guha abana be uburezi bufite ireme buzabafasha gutegura ejo habo neza.

Ivan Ssemwaga wabyaranye na Zari abana batatu yitabye Imana muri 2017.

Raphy Junior uzwi ku izina rya Lil Flex ni umwana wa Zari na Ivan, ikinyamakuru cyo muri Kenya Pulselive gitangaza ko uyu mwana agiye kwiga mu kigo ‘St. Alban’s College” kiri mu mujyi wa Pretoria, muri Afurika y’Epfo.

Iki kinyamakuru gitangaza ko zari azajya yishyura Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu by’amashilingi ya Kenya (1.600.000 Ksh) ku mwaka, ni ukuvuga amafaranga y’amanyarwanda asaga miliyoni cumi n’enye (14.080.000Frs).

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Afurika y’Epfo bitangaza ko ikigo “St. Alban’s College” kiri ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’ibigo bihenze cyane muri Afurika y’Epfo. Uyu mwana agiye muri iki kigo ngo asangayo mukuru we, Pinto.

Ibigo bibiri byo muri Afurika y’Epfo byigenga bihenze kurusha ibindi, ni Michaelhouse na Balgowan biri mu ntara ya KwaZulu-Natal

Zari ni umubyeyi w’abana batanu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger