AmakuruImyidagaduro

Zari yahawe umwanya ukomeye mu irushanwa rya Miss Uganda 2018

Umugandekazi Zari Hassan wamamanye nka Zari The Boss Lady ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi yashyizwe mu kanama nkemura mpaka ka Miss Uganda uyu mwaka.

Nk’uko byatangajwe n’abategura iri rushanwa ry’ubwiza rya Miss Uganda , Zari azaba ari umwe mubazaba bagize skanama nkemura mpaka ndetse by’umwihariko akaba ari we uzaba umujyanama wihariye wa Nyampinga uzegukana iri kamba rya Miss Uganda 2018.

Nyuma y’imyaka ibiri iri rushanwa rya miss Uganda rihagaze rigiye kongera kuba  ndetse kuri ubu hakaba hari gutoranywa abakobwa bazahagararira uduce dutandukanye tugize iki gihugu. gutora nyampiga wa Uganda biza taliki 10 Kamena 2018 muri Kampala Serena Hotels.

Zari abicishije kuri Instagram  yemeje aya makuru  agira ati “Mu mugore harimo imbaraga zo kurema , kwita ku bintu  no guhindura , ntewe ishema no kuba umunjyama  ndetse no kuba umwe mubagize akanama nkemurampaka ka  Miss Uganda 2018,”

Umuherwekazi Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platinmuz  ahawe uyu mwanya nk’umugore wirwanyeho akibeshaho ndetse akagera kuri byinshi mu buzima bwe.

Zari Hassan

Twitter
WhatsApp
FbMessenger