AmakuruImyidagaduro

Zari yageneye ubutumwa butega iminsi Tanasha Donna

Umuherwekazi Zari Hassan uzwi nka The Boss Lady, yageneye umukunzi mushya wa Diamond Platnumz ubutumwa bw’uko amuteze amaso ku bikorwa by’akataraboneka azakorera Diamond Platnumz kugira ngo yirinde ku mukorera nk’ibyo yakoreye Zari bakibana.

Uyu mubyeyi w’abana batanu wahoze ari inkoramutima ya Diamond nyuma bakaza gutandukana ku italiki ya 14 Gashyantare 2018, bapfuye ikibazo cy’uko uyu muhanzi yari amaze iminsi akikijwe n’ibirego by’abagore, yabwiye Tanasha ko Diamond nawe azamukorera nk’ibyo yamukoreye(Zari) ubwo bari bakiri kumwe.

Zari yavuze kenshi ko Diamond Platnumz bakundanaga, afite ikibazo cyo kutanyurwa n’uwo bashakanye bityo agahora amubabaza amuca inyuma akigira mu bandi bagore.

Ku munsi w’abakundanye muri uyu mwaka wa 2019, Zari  yaburiye Tanasha ko azamukorera nk’ibyo yagiye akorera abandi bagore bose yabanye nabo. Yamubwiye ko atazabasha guhindura Diamond Platnumz.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Zari yagize ati “  Sinzi ukwiriye kumva ibi, gusa keretse niyambara [Diamond] urubindo (diaper), ntuzabasha kumuhindura.”

Ibi Zari yabitangaje nyuma y’aho Tanasha yari amaze gushyira hanze ifoto ari kumwe na Diamond Platnumz bari mu buriri.

Iyi foto ya Tanasha ari kumwe na Diamond mu buriri niyo yateye Zari kumugira inama
Twitter
WhatsApp
FbMessenger