AmakuruImyidagaduro

Zari yaciye amarenga yo kuba yarakiriye ubutumwa bw’umukunzi we wa kera bw’uko amukumbuye nawe amusubiza amukurira inzira ku murima

Umuherwekazi Zari Hassan wahoze ari umukunzi wa Diamond Platumz yatangaje ko yakiriye ubutumwa buvuye ku mukunzi we wa kera bumubwira ko amukumbuye na we akamusubiza ko ibyiyumviro bye kuri we byapfuye, benshi bahise bakeka ko ari Diamond Platnumz babyaranye abana babiri yabwiraga.

Ibi byabaye nyuma y’uko uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz atandukanye n’umunyakenyakazi wanamubyariye umwana w’umuhungu, Tanasha Donna, bikaba bivugwa ko arimo gukora ibishoboka byose ngo abe yasubirana na Zari Hassan (The Boss Lady).

Nk’uko ikinyamakuru Global Publisers cyo muri Tanzania kibitangaza, ni uko Diamond yatangiye gushaka uburyo bwose yavugana na Zari kugira ngo ibibazo bafitanye babe babikemura.

Bivugwa kandi ko n’ubwo Diamond yatandukanye na Zari nyuma yo kumubyarira abana 2, bakamara igihe batavuga rumwe, bamwe bo mu muryango wa Diamond bakomeje kuvugana na Zari.

Se wa Diamond, Abdul Juma, yatangarije iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko yizeye ko Diamond azasubirana na Zari, na we ngo arabyifuza kuko umuhungu we yaba abonye amahirwe yo kurera abana be.

Ubwo bashakaga Diamond ngo agire icyo abivugaho ntibyakunze kuko atitabaga telefoni yengendanwa.

Zari abinyujije ku mashusho aherutse gucihsa mu buryo bwa Tik Tok, yatangaje ko yakiriye ubutumwa buvuye ku mukunzi we wa kera bumubwira ko amukumbuye, amusubiza ko nta mwanya afite.

Yagize ati“nakiriye ubutumwa buvuye ku wo twahoze dukundana bumbwira ko ankumbuye. Naramubwiye nti mbabarira sinavuga nonaha kuko ndi mu kiriyo. Arambaza ngo ni nde wapfuye? Ndamubwira nti ibyiyumviro byanjye kuri wowe.”

Ntabwo yigeze avuga uwo ari we ariko abantu benshi bahise bakeka Diamond cyane ko ari we muntu batandukanye bigasakuza cyane, ndetse akanatangaza ko byamubabaje.

Tariki ya 14 Gashyantare 2018 ni bwo Diamond yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we Zari banabanga mu nzu nk’umugore n’umugabo, yatandukanye n’uyu mugore w’umugande usigaye wibera muri Afurika y’Epfo nyuma yo kubyarana abana babiri, Tiffah Dangote na Nillan.

Benshi bahise bakeka ko Ari Diamond Platnumz wohereje ubwo butumwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger