AmakuruImyidagaduro

Zari ntagishaka kubona amafoto y’abafitanye isano na Diamond Platnumz

Zarinah Hassan ‘Zari The Boss Lady’ ntagicana uwaka n’abantu bose bafitanye isano n’umuryango wa Diamond biturutse ku mukunzi mushya wa Diamond Platnumz Tanasha Donna

Zari ngo yafashe umwanzuro wogukura  mu bo akurikira n’abemerewe kureba ibintu bye (block) abantu bose bafitanye isano na Diamond nyuma y’uko yabonaga birirwa bakwirakwiza amafoto y’uyu muhanzi n’abakobwa bashya yari ahararanye na bo bakimara gutandukana.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania bivuga ko  bimwe mu byateye Zari umujinya, ngo ni uburyo abavandimwe ba Diamond bari bamaze iminsi basakaza amafoto ye n’umukobwa mushya bahise bakundana witwa Lilian Kessy ‘Kim Nana’.

Ibintu ngo byakomeye kurushaho  ubwo Diamond yari atangiye gukundana na Tanasha Donna ‘Zahara Zaire’. Ntiyishimiraga kubona amafoto y’uyu mukobwa wo muri Kenya ari kumwe na Diamond.

Hashize iminsi abantu babona Zari ari kumwe n’umusore witwa Boss Mutoto  biba niba ari we yaba agiye gusimbuza Diamond , gusa amafoto yabo bombi akomeje kwibazwaho byinshi .

Umwe mu nshuti za hafi za Zari aganira n’ikinyamakuru Ijumaa  yagize ati “Urabizi Zari afite imitekerereze nk’iy’abazungu, ntiyashatse guhita atandukana n’umuryango wabo ariko amaze kubona imyitwarire ya nyina wa Diamond na Esma[mushiki we] ko ishobora kumuteza ikibazo yakoze biriya[gukora block kuri Instagram]. Ni ukubera uburyo bari bafitanye ubumwe cyane n’umukunzi wa Diamond.”

Rommy Jones DJ wa Diamond, yavuze ko nta kibazo kirimo kuba Zari yarabakoreye block kuri Instagram, icyo bareba kugeza ubu ngo ni uko umuvandimwe wabo afite amahoro kugeza ubu.

Ati “Nta kibazo mbonamo kuba yarakoze block, icyo twe tureba ni ibyishimo bya Diamond, ibyo bindi nta gaciro bifite, Zari ntiyabuza Diamond gusura abana be , ibyo byo ntibyashoboka kuko n’inzu Zari abamo ni iya Diamond.”

Kuri ubu Diamond ari mu rukundo na Tanasha Donna ndetse baritegura kurushinga mu minsi yavuba aha nubwo bari bateganyije gukora ubukwe muri Gashyantare ku munsi yatandukaniyeho na Zari ariko ibi byaje kwigizwa inyuma.

Diamond na Tanasha bari mu bihe byiza by’urukundo

Zari asigaye asakaza amafoto ari kumwe n’undi musore bivugwa ko ari we baba bari mu rukundo

Tanasha Donna ubwo aheruka gusura umuryango wa Diamond Platnumz
Twitter
WhatsApp
FbMessenger