AmakuruImyidagaduro

Zari Hassan yashinje Kompanyi y’indege ya Kenya Airways ubujura

Zari Hasaan wamamaye cyane ku mbuga nkotranyambaga ndetse no mu bikorwa bitandukanye by’imideli, arashnja Kompanyi y’indege yo muri Kenya, Kenya Airways kumwiba imibavu ihenze yari avanye i Dubai.

Uyu muherwe kazi ukomoka muri Uganda ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we Diamond Platnumz, ahamya ko akunze kuburira ibintu bye muri iyi ndege.

Zari abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atari ubwa mbere aburira ibintu bye mu ndege y’iyi kompanyi.

Ati “  Nababajwe na Kenya Airlines . Buri gihe mbabera indahemuka ariko mwebwe mukampemukira.  Ubundi nagiye mbyirengagiza ariko kuri iyi nshuro oya. Imibavu yose nahawe n’inshuti zanjye i Dubai yabuze.”

Yakomeje agira ati “ Muzi igihe nzagarukira, uwajyanye ibyanjye yazabingarurira kuko ntimwantwariye ubuntu. Mureke dusoze uyu mubano mu mahoro.”

Kenya Airways ntiyigeze ihakana ibivugwa na Zari gusa yamwijeje ko hari icyo igiye kubikoraho.

Bamusubije bati “   Zari, twifuza ko buri wese yagirana natwe ibihe byiza. Twakwandikiye tugira ngo tumenye ibijyanye n’urugendo rwawe bityo natwe tumenye uko tuza kubikurikirana, tumenye ibyabaye. Dutegereje igisubizo cyawe.”

Ubusanzwe Zar Hassan asanzwe amenyereyeho gukora ingendo nyinshi kubera gahunda z’ubucuruzi bwe,kuba Airways yatakaza umukiriya nka we ni igihombo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger