AmakuruImyidagaduro

Zari Hassan yahishyuye igituma Diamond adasura abana babyaranye

Zari Hassan,Umunyamideri wo mu gihugu cya Uganda, wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko atigeze yima umwanya uyu muhanzi ngo asure abana be avuga ko ahubwo kuba atabasura byatewe n’uko yabanje kwima umwanya nyina ubabyara ngo bagire icyo bumvikanaho.

Zari yakomeje avuga ko nta mishyikirano akigirana na Diamond kuko hashize igihe kinini bataganira ndetse akaba ari nabyo byabaye intandaro yo kuba abana be batamubona kandi atarigeze amubuza kubabona

Yagize ati: “Natandukanye na Diamond ariko sinigeze mubuza kubonana n’abana be. Nyuma y’uko dutandukanye namusabye kenshi ko twahura kugira ngo tugire ibyo twumvikanaho ariko ntabyemere kuko yahoraga avuga ko ari ukumwihutisha kugira ngo duhure. Namuterefonnye inshuro nyinshi akanga kunyitaba gusa bwari ubuzima bwacu bwite.”

N’ubwo Zari afite abana ba Diamond ariko ntabimwubahira ari na byo byatumye Zari amureka burundu agatangira inzira nshya y’ubuzima kuko ngo iyo Diamond aramuka yemeye kumwegera bakabiganiraho byari gukemuka kuko Zari ari umuntu usanzwe ucisha make nk’uko abyivugira.

Zari avuga ko kandi byamusabye igihe kinini ngo yubake ubuzima bushya ndetse yigirira icyizere nk’umugore ufite intumbero nziza nyuma yo gutandukana na Diamond bamaranye imyaka itatu babana hanyuma akamuta.

Uretse ibyo kandi Zari yanagize icyo avuga ku mugabo we mushya baherutse gushyingiranwa mu buryo bw’ibanga kuya 18 Nyakanga 2019.

Mu kiganiro yagiranye na Ayo TV yo muri Tanzania, Zari yahamije ko yamaze gushyingiranwa n’umunya-Afurika y’Epfo yita ‘King Bae’ ndetse ko ari umuntu mwiza, ni ubukwe bwabaye mu ibanga.

Yakomeje avuga ko umugabo we atazirirwa amuzana mu Bugande kumwerekana kuko mama we atakiriho.

Zari Yemeje ko yamaze gushyingiranwa na King Bae
Twitter
WhatsApp
FbMessenger