AmakuruImyidagaduro

Zari Hassan yahawe akazi gakomeye na Leta ya Uganda

Zari Hassan, Umugore w’Umunya-Uganda uri mu bafite agafaranga gatubutse akanaba umushabitsi yamaze kugirwa Ambassadrice wa Uganda ushinzwe ubukerarugendo, kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi ndetse no guteza imbere amateka.

Zari kuri ubu utuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo byitezwe ko aza gutangira vuba izi nshingano zikomeye yahawe na na Leta y’igihugu cye cy’amavuko.

Zari usanzwe ari umubyeyi w’abana batanu, yemeje aya makuru ku butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yavuze ko hari ikintu ari gukorana na Minisiteri y’ubukerarugendo ya Uganda, nyuma biza kumenyekana ko yagizwe Ambassadrice w’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Mu butumwa Zari yacishije kuri Instagram yagize ati” Ndiho ndapanga ikintu gikomeye na Minisiteri Godfrey Kiwanda ukuriye Minisiteri y’ubukerarugendo n’inyamaswa zo mu gasozi…Ku bw’urukundo mfitiye igihugu cyanjye nkunda.”

Uretse izi nshingano yahawe, Zari asanzwe ari n’umuyobozi w’ikigo cyitwa Brooklyn Colleges ikorera nuri Afurika y’Epfo, iki kigo kikaba cyaratangijwe n’umuherwe Ivan Semwanga wahoze ari umugabo we. Ikindi yari mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Nyampinga wa Uganda.

Anakora kandi nka Ambassadrice wa company yitwa Softcare yo mu gihugu cya Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger