AmakuruImyidagaduro

Zari Hassan aravugwaho kwirukana mu nzu abahungu be babiri(Amafoto)

Umuherwekazi w’umugande Zari Hassan wiyise The Boss Lady uba muri Afurika y’Epfo, aranugwanugwaho kwirukana abahungu be babiri mu nzu nyuma y’amakuru yatangaje agaragaza ko yabakodeshereje inzu y’akataraboneka.

Zari Hassan yakodeshereje abahungu be inzu, nyuma y’amagambo Wema Sepetu aherutse gutangaza avuga ko ntakintu asigaranye uretse umutwe gusa.

Bamwe batangiye kuvuga ko uyu muherwekazi yakoze ibi mu buryo bwo kwihanangiriza Wema Sepetu ku magambo yashyize hanze asa n’unuharabika.

Ku rundi ruhande hari n’abavuze ko ari nko kubirukana kugira ngo ajye abona uko yisanzura n’umukunzi we mushya.

Mu minsi ishize Zari yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yamaze gukodeshereza abahungu be babiri bakuru, Pinto Tlale na Raphael Semwanga Junior inzu ngo bajye kubamo bamenye ubuzima batari kumwe na we, ni nyuma yo kuvuga ko bakuze badakwiye kuba na we, buri umwe yamukodeshereje inzu ye.

Zari nawe yifatiye ku gahanga Wema Sepetu bahuriye ku kuba barakundanye n’umuhanzi w’icyamamare, Diamond Platnumz avuga ko yananutse ndetse ameze nk’uwataye umutwe.

Ibi yabikomoje ku ifoto yashyize kuri Instagram ye(Zari) ari kumwe n’imbwa ye, maze umwe mu bakunzi be yayivuzeho amubaza niba imbwa ye itarabura nk’iya Wema.

Uyu mukunzi we witwa The Real Cathe yavuze ati”Zari imbwa yawe ntirabura nk’iya Wema? Ariko Wema yagusubije nabi.”

Zari yamusubije ko ari mu gisibo cy’Abayisilamu(Ramadhan) arimo gutanga ububasha rero Wema ashatse yakoresha ibyo biryo by’ubuntu akareba ko yabyibuha kuko asigaranye umutwe gusa.

Ati”turi muri Ramadhan, ndatanga ubufasha. Yagakoresheje ibiryo by’ubuntu kuko mbona asigaranye umutwe gusa, iyo ni inzara imuvigisha ibyo mureke arye azamera neza.”

Wema Sepetu yafashe ifoto iruhande rwe hari ibiryo byinshi avuga ko atatongana n’abantu bakuru kuri we kuko ababuha, byongeye ngo gutongana n’abantu bakuru ni umuvumo.

Mu minsi ishize nibwo Wema yatangaje ko yabuze imbwa ye ndetse ashyiraho miliyoni 2 kuwuzayimubonera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger