AmakuruImyidagaduroUrukundo

Zari agiye gukorana ubukwe n’umusore yasimbuje Diamond Platnumz

Umunyamideli wo muri Uganda, Zari Hassan wiyita The Boss Lady, nyuma y’umwaka urenga atandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gushyingirwa bwa kabiri nyuma y’isezerano ryo kubana yagiranye na Nyakwigendera Ivan Ssemwanga wari mu baherwe bakomeye muri Uganda.

Uyu mugore w’imyaka 38, yatandukanye na Ivan Ssemwanga wabaye umugabo we wa mbere bamaze kubyarana abana 3 ahita yisangira Diamond Platnumz muri Tanzania na we baherutse guca ukubiri bamaze kubyarana abana babiri.

Kugeza ubu ni umubyeyi w’abana batanu.

Ubwo Zari yatandukanaga na Diaamond, yakunze kumvikana atangaza ko aribwo yarushijeho kubaho neza kandi mu mahoro. Aha navugaga ko muri we yumva atagikeneye gusubira mu rukundo ahubwo ko icyo ashyize imbere ya byose ari ugushakisha amafaranga.

Nyuma y’ibi byose yagezaho yerekana umukunzi we mushya yita ‘King Bae’ ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko yitwa Danny Kals.

Zari avuga ko umugabo we mushya ari umukire akaba atunze imodoka n’inzu nyinshi nubwo hari abaherutse gukeka ko abikodesha akabyitirira uwo musore bigaragara ko yubatse umubiri.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram yavuze ko ubukwe bwe buzabera mu muhezo, akazatangaza amakuru arambuye y’uko bwagenze nyuma.

Ati “Ubukwe bwanjye buzabera mu muhezo. Nzarekura amakuru yimbitse bwararangiye, umuryango wanjye n’inshuti nibo natumiye gusa.”

Zari ubu aba muri Afurika, akora ubushabitsi akanakurikirana ubucuruzi bw’uwahoze ari umugabo we Ssemwanga.

Zari yagaragaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we mushya yasimbuje Diamond
Twitter
WhatsApp
FbMessenger