AmakuruImikino

Zanzibar: Umutoza wishimiye insinzi agakuramo ipantaro yahanwe

Umutoza witwa Mani Gamera wo mu Birwa bya Zanzibar, yafatiwe ibihano bikarishye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu azira gusabwa n’ibyishimo agakuramo ipantaro.

Ibi uyu mutoza yabikoze ubwo ikipe ye ya Miembeni yatsindaga iya Jang’ombe igitego 1-0. Imyitwarire y’umutoza Gamera yatumye ahagarikwa amezi atandatu adatoza, anacibwa amande y’amadorali ya Amerika 200.

Impamvu Gamera yasabwe n’ibyishimo akavamo ipantaro si uko yari abonye amanota atatu yashoboraga guhesha ikipe ye igikombe, ahubwo yishimiraga kwihimura ku kipe ya Jang’ombe yatozaga bikarangira imwirukanye.

Amashusho agaragaza uriya mutoza yasabwe n’ibyishimo nyuma y’umukino, asusurutsa abafana b’ikipe ye. Guhagurutsa abafana Ntabwo byamuhagije, ahubwo yanishimye nk’uko Diego Simeone yigeze kubigenza ikipe ye ya Atlético Madrid itsinda Juventus muri UEFA Champions league ya 2019 nyuma akaza kubihanirwa na UEFA.

Byarangiye Mani Gamera amanuye ipantaro ayigeza ku birenge imbere y’abafana, mbere yo kongera kuyambikwa n’abashinzwe umutekano ku kibuga.

Yahise akomerezaho ajya kwishimana n’abakinnyi be bagenda nk’ibisamagwe, bigana Umufaransa Mbafétimbi Gomis kuri ubu ukinira Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger