AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Zambia: Umunyeshuri wakoze keke zirimo urumogi yahanishijwe igihano kidasanzwe

Umunyeshuri wa kaminuza yo muri Zambia yategetswe kwandika umukoro (devoir/homework) ku bibi by’ibiyobyabwenge nyuma yo guhamwa no kugira umugambi wo kugurisha ‘cakes’ zirimo urumogi.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, polisi ya Zambia yataye muri yombi Chikwanda Chisendele, wiga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ubwubatsi kuri Kaminuza ya Copperbelt.

Uyu munyeshuri w’imyaka 21 y’amavuko yafatanywe ‘cakes’ zirimo urumogi zipima ikilo kimwe kirenga, nkuko polisi ibivuga.

Nka kimwe mu bihano yahawe, umucamanza yamutegetse kwandika inyandiko ya paji 50 ivuga ku bibi by’ibiyobyabwenge.

Mu rukiko, yasabwe kwandika amabaruwa asaba imbabazi ayandikira kaminuza yigaho, ababyeyi be, ndetse n’ikigo cya Zambia kirwanya ibiyobyabwenge, bitarenze ku itariki ya 15 y’ukwezi gutaha kwa 11.

Umucamanza kandi yanahanishije Chisembele igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri, bivuze ko atazafungwa keretse akoze ikindi cyaha.

Ikigo cya Zambia kirwanya ibiyobyabwenge “cyakajije ibikorwa byo gufata abantu” bakora ‘cakes’ zirimo urumogi.

Mu kuburira za kaminuza, iki kigo cyazishishikarije “kuba maso kubera ‘cakes’ n’imigati irimo urumogi iharawe mu banyeshuri”.

Bijyanye n’amategeko ya Zambia, urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge kibi kandi kurugira binyuranyije n’amategeko.

Gucuruza, kugira no gukoresha ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko nk’urumogi, bihanishwa gucibwa amande cyangwa gufungwa.

Mu gihe cyashize, igihugu cya Zambia cyagowe no guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane urumogi na ‘heroin’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger