AmakuruUtuntu Nutundi

Zambia hatahuwe ikinyobwa gituma abagabo bagira ubushake bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Leta ya Zambia yasabye ko hakorwa ingenzura ryimbitse ku kikinyobwa bivugwa ko gituma abagabo bagira ubushake bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina , kikanatuma bamara umwanya munini ugera ku masa atandatu ibitsina byabo bifashe umurego.

Iki kinyobwa cyitwa ‘Natural Power‘ gikoranye imiti ivura ubushake buke bwo gutera akabariro ariyo mpamvu umugabo usomyeho ahita atangira kwifuza umugore, ndetse ngo ubu bushake bwo gutera akabariro bumara igihe kinini cyane.

Ikinyobwa nkiki giherutse guhagarikwa mu gihugu cya Uganda bitewe n’umugabo wagisomye ho akabira ibyuya by’inshi cyane ndetse arushaho kugira ubushake bwo gutera akabariro  igihe kinini kigera ku masaha atandatu.

Kugeza ubu ikigo gishinzwe ubuziranenge muri Zambia cyatangaje ko cyatangiye iperereza kuri iki kinyobwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger