AmakuruImyidagaduro

Zabyaye amahari hagati ya Rocky Kirabiranya na Papa Cyangwe

Murugo rwa Rocky Entertainment ya Rocky Kirabiranya kimomo zabyaha amahari nyuma yaho umuraperi wakoreraga muri iyi nzu ifasha abahanzi n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro atangarije ko agiye gushyira ahagaragara EP umuzingo w’indirimbo 6 uzamurikwa n’abandi batandukanye nabo yari amaze iminsi akorana nabo.

Umuraperi Abijuru Lewis uzwi mu muziki nyarwanda nka Papa Cyangwe biravugwako yaba yamaze gutandukana na Rocky Entertainment ya Rocky Kimomo. Impamvu zitangwa n’uyu muhanzi zishingiye ku kwamamara kwe nta musaruro w’ubushobozi bimuzanira.

Ibi bivugwa benshi mubakurikira uruganda rw’imyidagaduro babishingira ku kuba tariki 12 ugushyingo 2021 , Uwizeye Marc wamamaye nka Rocky Kimomo yasinyanye amasezerano na kompanyi ya Itel ikora ikanacuruza telephone za Itel. Nkuko bimenyerewe ko aba ari kumwe n’ikipe ye yose ya Rocky Entertainment, uwo munsi umuraperi Papa Cyangwe ntiyahagaragaye.

Ikirenze kuri ibyo iyi kipe ya Rocky Entertainment yose izwiho gufatanya no gushyigikirana mu bikorwa byose bakora , Papa Cyangwe yarengejeho kutabisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze nkuko byari bisanzwe.

Tariki 13 Ugushyingo 2021 bosi w’iyi Kompanyi ya Rocky Entertainment , Rocky  yateguye ikirori cyo ku mazi yise “Karongi White Party” gusa mu byatunguye abantu umuraperi Papa Cyangwe ntiyigeze ahaboneka nubwo ikipe yose ya RE yo yari ihari ibi abantu batangiye kubyibazaho.

Icyatunguye abantu nanone ni uko ku munsi w’ejo tariki 24 ugushyingo warangiye Papa Cyangwe yashyize  ahagaragara urutonde rw’indirimbo 6 yitegura gusohora ziri kuri Ep (Extended Play) yise “Sitaki”. Nkuko byari bimenyerewe , ko Rocky Entertainment ariyo imufasha bikitwa “Rocky Entertainment Presents “ kuri iyi nshuro urutonde rw’izi ndirimbo rwanditseho ko ari Cuma Gang izazisohora “Cuma Gang Presents “. Kubabyibuka ubusanzwe Papa Cyangwe yiyita Cuma.

Nyuma y’ibi Rocky Kimomo ntabwo arasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga iby’iyi nkuru nziza nkuko yari asanzwe abikora ku bikorwa bitandukanye bya Papa Cyangwe.

Icyakora aba bombi ntawuratangaza ibyo uku gutandukana kwabo nubwo bombi baca amarenga ko amasezerano yabo bombi yaba yararangiye.

Mu nsi y’ifoto yamamaza EP handitseho ko”Gutwika bitinjiza ntamumaro”. Ibi  bivugwa ko hari amakuru avuga ko alubumu ya Papa Cyangwe iri hafi kurangira kandi izaba iriho abahanzi nka Bruce Melodie, Ariel Wayz, Alyn Sano ikaba izasohoka muri Mutarama ya 2022.

Iyi kipe izwiho amayeri yo kwamamaza ibikorwa byayo ku buryo baba bari gukurura amarangamutima ya rubanda ari nako bamamaza ibikorwa byabo.

Umuzingo w’indirimbo za Papa Cyangwe
Uwizeye Marc wamamaye nka Rocky Kirabiranya Kimomo mugusobanura filime
Papa Cyangwe biravugwako yaba yamaze gutandukana na Rocky Entertainment
Twitter
WhatsApp
FbMessenger