AmakuruImyidagaduro

Yvan Buravan ahataniye igihembo muri ‘African Talent Awards’

Umuhanzi Yvan Buravan wegukanye irushanwa ry’umuziki rya ‘Prix Decouvertes 2018 RFI’ ari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bikomeye bya ‘African Talent Awards 2019’, bigiye gutangwa ku nshuro ya Gatatu bizatangirwa muri Côte d’Ivoire.

Ibi bihembo bihataniwe n’abantu 600 bari mu byiciro 38 bo mu bihugu 35. Bteganyijwe ko abazasusurutsa abazitabira umuhango wo gutanga ibi bihembo ari 40 bakomoka mu bihugu bitandukanye.

Nyuma yo kugaragara kuri urwo rutonde rw’abahatanye yavuze ko byose abikesha ibitaramo yakoze byazengurutse ibihugu byo muri Africa.

Ati “Nyuma y’umwaka nkora ibitaramo muri Africa nkajya n’ahandi hanyuranye, ni iby’agaciro kuba ndi mu bahatanira ibihembo bya Africa talent awards nk’umuhanzi w’umwaka. Gutora byatangiye kandi ndabizeye reka n’iki tugitware.”

African Talent Awards ihemba abahanzi b’urubyiruko bafite impano yo kuririmba mu rwego rwo kubateza imbere.

Ibi bihembo byashyizweho mu rwego rwo gukomeza guhuriza hamwe urubyiruko rwo muri Afurika ndetse no kubazamura kugirango barusheho kumenyekanisha umuco ubaranga.

Uyu mwaka bizaba biba ku nshuro ya gatatu, ibirori byo guhemba umuhanzi witwaye neza bizaba taliki ya 14 Ukuboza 2019 bibere Abidjan muri Cote d’Ivoire. Ibi bihembo byahawe intego ya ‘Let’s Celebrate Together African Excellence’.

Buravan ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umwaka [Best Male Artist of the year]
Twitter
WhatsApp
FbMessenger