AmakuruUrukundo

Young Grace yatangaje icyo akundira umukunzi we n’igihe bazakorera ubukwe

Umuraperi kazi Young Grace uherutse kwambikwa impeta y’urukundo mu minsi ishize , we n’umukunzi we baratangaza ko umwaka wa 2019 utazabasiga badakoze ubukwe bakabana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.

Young Grace yinjiye muri uru rukundo na Rwabuhihi Hubert uzwi nka Piqué nyuma  yo gutandukana n’umuzungu ukomoka mu Budage bakundanaga mu mwaka ushize, ndetse icyo gihe byigeze no kuvugwa ko bagiye gukora gusa byarangiye ubu bukwe butabaye ahubwo hamenyekana undi mukunzi mushya bari kumwe ubu.

Nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo Young Grace avuga ko umwaka utaha wa 2019 uzarangira akoze ubukwe n’ubwo atigeze abishimangira cyane itakiki ahubwo ati “Tuzabamenyesha”, mu kiganiro na Igihe uyu mukobwa  yavuze ko akunda uyu musore bari kumwe kubera umutima mwiza agira.

“Nkunda umutima we, nkunda ko ankunda nanjye nkamukunda mbese nkunda uko dukundana.”

Young Grace iyo muganiriye ku rukundo rwe n’umuziki avuga ko guhuza umuziki n’urukundo nta byishimo birenze ibyo kuko ngo nabyo biri mu bisigaye bimwongerera ingufu.

“ Ubu hari ikiyongereye muri gahunda zanjye kuko mu buzima bwanjye hajemo undi muntu ukenewe, ubu turuzuzanya kuri njye afite ibisobanuro byinshi, angira inama akampa n’ibitekerezo mbese ni amahirwe kuba mufite.”

Young Grace n’umukunzi we Hubert uzwi kukazina ka Piqué

 Mu munsi ishize ku isabukure ye uyu muraperikazi aherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger