ImyidagaduroUrukundo

Yannick Mukunzi yabwiye amagambo y’urukundo umukunzi we amwifuriza isabukuru nziza

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, Yannick Mukunzi yateye imitoma umukobwa bakundana karahava ubwo yamwifurizaga umunsi mwiza w’amavuko.

Uyu musore ukundwa cyane n’abakobwa batari bake hano mu gihugu kubera uko ateye ndetse abenshi bakaba bamukundira ubuhanga afite mu mupira w’amaguru ntiyazuyaje maze abwira umukunzi we ko amukunda  abyereka abantu bagera ku bihumbi 40 000 bamukurikira kurubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

Yannick mukunzi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon sports y’umutoza Olivier Karekezi abicishije kuri Instagram ye yabwiye Iribagiza Joy ko ari ibyingenzi kuba mu buzima burimo uyu mukobwa yihebeye kandi ko amukunda cyane maze aboneraho no kumwifuriza isabukuru nziza.

Mu magambo yaherekeje ifoto yashyize hanze bari kumucanga , Yannick yagize ati:” Umunsi mwiza w’amavuko ku muntu w’ingenzi mu buzima bwanjye! umunsi wawe w’amavuko unyibutsa uburyo ndi umunyamugisha muri ubu buzima. Ndagukunda cyane mukunzi , Iribagiza Joy.”

Mu bitekerezo byinshi abakurikira Yannick Mukunzi batangaga kuri ubu butumwa bwe , bamushyimiraga kandi banamwifuriza kuryoherwa n’urukundo kera kabaye na Iribagiza Joy ati Urakoze cyane mukundwa , nanjye ndagukunda cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger