AmakuruImikino

Yanga Africans yabaye ikipe ya gatatu yikuye muri CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania nayo yemeje ko itazitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 iteganyijwe kubera mu Rwanda.

U Rwanda ruzakira iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame ku nshuro ya gatandatu guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa Yanga Africans yashyize kuri Facebook, impamvu ni uko abakinnyi bayo benshi basoje amasezerano kandi abo yaguze bamwe bakazaba bakiri mu makipe yabo mu gihe cya CECAFA hakikubitiraho kuba hari abakinnyi bayo bafite amasezerano bari mu biruhuko ndetse n’abandi bazaba bari mu mikino ya AFCON izabera mu Misiri.

Yanga Africans ikoze ibi nyuma yuko na mukeba wayo Simba ya Kagere Meddie na Haruna Niyonzima iherutse gutangaza ko itazitabira iri rushanwa .

Andi makuru aravuga ko ikipe ya Gor Mahia itari kwitegura irushanwa rya CECAFA,kubera ko abakinnyi bayo bagiye mu biruhuko, bakazagaruka tariki ya 25/6/2019.

Simba SC yo yavuze ko izaba iri kwitegura umwaka w’imikino utaha I Burayi ndetse bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi bazaba bari mu gikombe cya Afurika mu Misiri.

Indi kipe yatangaje ko itazirabira CECAFA Kagame Cup ni Aigle Noir yo mu Burundi, yo yatangaje ko yari yamaze gupanga kwitegurira umwaka utaha w’imikino muri Uganda na Tanzania bityo ikaba itazabasha kwitabira iri rushanwa.

CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka yatumiwemo amakipe nka Zesco United yo muri Zambia, AS Vita Club na Daring Club Motema Pembe zo muri Congo Kinshasa ndetse na Yanga SC yo muri Tanzania.

Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati birimo: u Rwanda, Kenya, Burundi, Djibouti, Eritrea, Sudan, Somalia, Sudan y’Epfo, Ethiopia, Uganda, Tanzania na Zanzibar.

Yanga Africans yatangaje ko itazitabira CECAFA Kagame Cup ya 2019
Twitter
WhatsApp
FbMessenger