AmakuruUrwenyaUtuntu Nutundi

Yakatiwe kumara imyaka 3 mu buroko nyuma yo kugerageza gufata kungufu umukecuru w’imyaka 70

Immani Andongwisye w’imyaka 20 y’amavuko yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’urukiko rwo mu karere ka Rungwe mu Ntara ya Mbeya ho muri Tanzania, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko.

Andongwisye ukomoka mu cyaro cya Katumba, mu kagari ka Kibisi mu karere ka Rungwe muri Mbeya, yakatiwe nyuma yo kugerageza gufata ku ngufu umukecuru witwa Rahab Salesi, w’imyaka 70 y’amavuko, uyu na we akaba ari uwo muri kino cyaro.

Umushanjacyaha, Patrick Maliyabibi, ubwo yasomaga ibirego yavuze ko uyu musore icyaha yagikoze tariki 18 mata, 2018 ahagana saa mbili z’izoro.

Ngo yinjiye mu nzu uriya mukecuru abamo, atangira kumukuramo imyambaro ku ngufu ndetse atangira kumukorakora, ariko uwo mukecuru ngo yaje kuva ku gitanda yikubita hasi.

Maliyabibi yabwiye urukiko ko uwo mukecuru akimara kugwa hasi yatoye umupanga yirwanaho amutema urutoki undi ngo asohoka yirukanka.

Muri ako kanya  Andongwisye akimara guhunga, Rahab Salesi yahise ajya kuregera ubuyobozi bw’umudugudu, ayo makuru akaba ari na yo yahereweho bafata uwamuhohoteye bamujyana kuri Polisi iherereye ahitwa Tukuyu.

Umushinjacyaha yasabye ko umucamanza ahana yihanukiriye uyu ushinjwa kugerageza gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 70, kuko ngo byabera urugero n’abandi bagihohotera abagore cyane abapfakazi.

Umucamanza witwa Aristrida Tarimo, yavuze ko yashimishijwe n’ubuhamya bwatanzwe kuri iki cyaha, akaba yahanishije uyu musore gufungwa imyaka itatu ari muri gereza.

Hanze y’urukiko abaganiriye n’ikinyamakuru Mpekuzi Huru dukesha iyi nkuru, bavuze ko bishimiye ibyavuye muri uru rubanza, ngo kuko icyaha Andongwisye yakoze ari agahomamunwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger