AmakuruImikino

Xavi Simons wafatwaga nk’umusimbura wa Messi muri FC Barcelona yayivuyemo

Xavi Simons, umukinnyi ukiri muto wafatwaga nk’umusimbura wa Lionel Messi muri FC Barcelona, yatangaje ko atandukanye n’iyi kipe yo muri Espagne aho biteganyijwe ko agomba kwerekeza muri Paris Saint Germain (PSG).

Simons w’imyaka 16 y’amavuko, asanzwe ari Kapiteni w’amakipe y’abakiri bato y’Ubuholandi na FC Barcelona. Uyu musore warerewe mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya FC Barcelona, ni umwe mu bana bake batanga ikizere isi ifite, ku buryo abenshi bamubonaga nk’umusimbura wa Lionel Messi muri FC Barcelona.

Mu butumwa uyu musore ukiri muto yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yemeje ko yatandukanye na FC Barcelona.

Ati” Nsize uruhande rwanjye muri Barcelona kandi nzajyana n’uruhande rwa Barcelona. Uyu munsi ntabwo byoroshye kuko kuvuga murabeho ari kimwe mu bintu bigorana mu buzima, nyamara uyu munsi ni cyo gihe cyo gusezera ahahoze ari iwacu mu rugo, umuryango wanjye…Ubwo nambaraga umwambaro wa Barca bwa mbere ni inzozi zanjye zabaye impamo, mu myaka icyenda ishize nkinira ikipe y’abatarengeje imyaka umunani.”

“Kuri mwe mwese, ni cyo gihe cyo kuvuga nti ‘mwarakoze, mbashimiye mbivanye ku mutima. Ntabwo nzigera nibagirwa ibihe byiza twagiranye kandi nzahora mbizirikana. Mu gihe ndi hafi gutangira urugendo rushya runashimishije ahandi hatari muri Barcelona, abantu baho [Barcelona] n’abafana bazahorana umwanya ukomeye mu mutima wanjye”.

N’ubwo Xavi Simons n’umu-Agent we Mino Raiola batigeze batangaza aho uyu musore agomba kwerekeza, biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger