AmakuruImikino

World Cup 2018: Umutoza wa Senegal niwe ukiri muto ndetse ni nawe mwirabura uri mu bo bahanganye

Aliou Cisse utoza ikipe y’igihugu ya Senegal ni we mutoza ukiri muto ndetse w’umwirabura uri gutoza mu mikino y’igikombe cy’Isi ikomeje kubera mu Burusiya, bikanavugwa ko abagore bamukunda kubera uburyo agaragara.

Nkuko bigaragara mu nkuru yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Washington Post, Aliou Cisse utoza ba Sadio Mané mu ikipe ya Senegal, niwe mutoza ukiri muto muri iki gikombe kandi ni nawe mwirabura urimo wenyine, abandi ni abazungu n’abarabu.

Aliou Cisse afite imyaka imyaka 42 y’amavuko akaba yaravukiye muri Senegal, uyu mutoza abantu bakunze kumugereranya na superhero ukina muri filime yitwa Black Panther.

Mu gihe imikino y’igikombe cy’isi ikomeje mu mijyi itandukanye yo mu Burusiya, itangazamakuru ryegereye uyu mutoza bamubaza niba koko abizi ko akundwa n’igitsina gore, mu kubasubiza yavuze ko ntabyo azi ahubwo abohereza gushakira igisubizo ku babivuga.

Aliou Cisse aseka cyane yagize ati:” Hahaha mujye kubaza abakobwa, sintekereza ko nkundwa n’igitsina gore rwose, hari amamiliyoni n’amamiliyoni y’aba Aliou Cisse muri Senegal n’ahandi hose ku Isi.”

Icyakora Aliou Cisse avuga ko bibabaje kubona ariwe mutoza w’umwirabura uri gutoza muri iyi mikino uretse ko nanone avuga ko uruhu ntacyo ruvuze mu mupira w’amaguru.

Uyu mutoza akndi ni nawe uhembwa amafaranga make mu batoza bari mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka, uyu yanahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Senegal.

Uyu mutoza mu mikino ibiri amaze gutoza muri iki gikombe cy’isi afitemo amanota 4 kuko yatangiye atsinda Poland ibitego 2-1 hanyuma ananganya ibitego 2-2 na Japan.

Aliou Cisse yavukiye Ziguinchor muri Senegal ariko aza kujya mu Bufaransa afite imyaka 9 aho yari anafite inzozi zo gukina muri Paris Saint-Germain akaba yaranabigezeho. Yaratangiriye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Lille OSC mu Bufaransa.

Hagati y’ i 1994 na 1997 yakinnye muri Lille, 1997–1998 akina muri Sedan, 1998–2002 akina muri PSG, 2001–2002 akina muri Montpellier nk’intizanyo, 2002–2004 akina mu bwongereza mu ikipe ya Birmingham City, 2004–2006 akina muri Portsmouth, mu 2006–2008 asubira muri Sedan mu gihe mu 2008–2009 yakinnye muri Nîmes.

Uyu mutoza ngo arakunzwe cyane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger