AmakuruUtuntu Nutundi

World Cup 2018: Ingurube yakoze ibidasanzwe ihitamo amakipe azagera muri kimwe cya kabiri mu gikombe cy’Isi

Ingurube yiswe Marcus, yakoze agashya ubwo yazengurutswaga imbuto za Pome ziriho utubendera duto tw’ibihugu  biri mu mikino y’igikombe cy’Isi hanyuma iza kuzirya haza gusigara  imbuto enye ziriho amabendera y’ibihugu bine, uworoye iyi ngurube  yahise asobanura ko ayo makipe ane ariyo  azagera  muri kimwe cya Kabiri cy’igikombe cy’Isi 2018.

Imbuto za Pome zasigaye zari ziriho amabendera y’ ibihugu bine ari byo Belgium, Argentina, Nigeria na  Uruguay. Juliette Stevens. woroye iyi ngurube  yavuze iyi ngurube ye itandukanye n’andi matungo yose yoroye ifite imbaraga zidasanzwe , Juliette yanemeje ko  ibyavuye mu mikino y’igombe cy’Isi cya 2014  iyi ngurube yari yarabimweretse, itorwa rya Trump naryo iyi ngurube yari yara mweretse ko ariwe uzatsinda amatora muri Amerika.

Ibi bikimara kuba Uruguay iri mu makipe yatoranyijwe n’iyi ngurube  yahise itsinda umukino wayo wambere itsinze Misiri Egypt  igitego kimwe ku busa.

Juliette Stevens. yoroye amatungo 100 mu ifamu ye ariko yemeza ko iyi ngurube ye ifite impano idasanzwe yo gukora ibitangaza . Ari ya makipe yatoranyijwe uko ari ane hatagize n’imwe ihura n’indi muri kimwe cya kane ntakabuza yagera muri kimwe cya kabiri.

Ibi si ubwambere bibaye ko inyamaswa cyangwa amatungo akora ibitangaza agahitamo ikipe cyangwa agatangaza utsinda ihiganwa runaka , Mu mwaka wa 2010 mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’epfo  agasimba gato ka octopus kitwa  Paul kari karekanye ko Espanye (Spain) ariyo izegukana icyo gikombe.

Ingurube yiswe Marcus izengurukijwe imbuto za Pome ziriho amabendera y’amakipe ari mu gikombe cy’Isi 2018
Marcus yariye imbuto za pome 28 ziriho amabendera y’amakipe ari mu mikino y’igikombe cy’Isi 2018 isigaza enye
Izi nizo pome za sigaye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger