AmakuruImyidagaduro

Wizkid yatunguye benshi mu Butaliyani ubwo yerekanaga imideli. -AMAFOTO

Umuhanzi  wo muri Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye ku izina rya  Wizkid yatunguye abantu mu gihigu cy’u Butaliyani we n’abandi banyamideli bakomeye berekana imedeli bamurika imyambaro ya Dolce & Gabbana, imwe mu myambaro ifite izina rikomeye ku Isi.

Uretse Wizkid  muri ibi birori byabereye mu mujyi wa Milan hari n’ibindi byamamare  nk’ umuraperi Tinie Tempah , Naomi Campbell n’abandi … Uyu mwongerezakazi Naomi Campbell wamurikanye imideli na Wizkid ari mu banyamideli bakomeye bigaragaje cyane kuva mu myaka ya 1990.

Uyu Naomi aherutse mu gihugu cya Nigeria azagutangaza ko ari gukunda imyambarire ya Wizkid. Wizkid yaje muri iyi mideli ku butumire bw’iyi kampani ngo aze abafashe ku mirika imyambaro itandukanye aho uyu musore yaje ku rubyiniro cya imbere aho abanyamideri banyuraga yambaye imyenda  mishya ya Dolce & Gabbana igizwe n’umwenda w’ibara ry’umukara n’imitako iwuriho y’uruvangitirane rw’ibara rya Zahabu.

Iyi Dolce & Gabbana ni kampani ikomeye ku Isi  ikora imyenda n’amakoti  bihenze cyane ku isi , yashinzwe mu 1985 n’abahanzi b’imideli babiri bahoze Domenico Dolce na Stefano Gabbana nyuma yo guhurira mu Mujyi wa Milan mu 1980.  aba bombi iki wabamenyaho ni uko bahoze  bakorana mu yindi nzu ikora imideli yitwa NAN.

Wizkid yagaragaye yipfutse mu maso aza nyuma aza no gutambuka yerekana isura ye

Naomi Campbell

Wizkid ahura na Naomi Campbell bahurira imbere ku rubyiniro bamurika imideli

Naomi Campbell, Wiz Kid na Tinie Tempah bamuritse imideli ya Dolce & Gabbana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger