AmakuruImyidagaduro

Wizkid yasendereje ibyishimo Abatuye umujyi wa Kampala

Umuhanzi ukomoye muri Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye mu muziki nka Wizkid yasusurukije Abanya-Uganda by’umwihariko abatuye Umujyi wa Kampala mu gitaramo cyabereye ahitwa Kololo Airstrip.

Kuwa 4 Ukuboza 2019, nibwo uyu muhanzi yasesekaye ku butaka bwa Uganda,aho yahageze mu ndege ye wenyine n’abacuranzi be, avuga ko yongeye kunezerwa cyane nyuma yo gusubira muri Uganda nyuma y’imyaka ibiri yari amaze atahagera.

Mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, uyu muhanzi yaboneyeho umwanya wo gushimira abakunzi be batandukanye batuye muri Uganda, avuga ko yanezerewe cyane kongera kwibona imbere yabo nk’uko yahoraga abyifuza mbere y’uko ahasubira.

Wizikid yataramiye muri Uganda nyuma yo kuva i Dubai mu gitaramo cyiswe  One Africa Music Festival, mu gitaramo yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika harimo n’umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.

Abandi bahanzi yahuriye nabo ku rubyiniro ni Davido, Burna Boy, Teni, Tekno, Tiwa Savage, 2 Baba Zlatan, Jah Prayzah, Akothee, Betty G, Lij Michael, Linah, Diamond Platinumz, Harmonize, Eddy Kenzo, Nandy, Nhatty Man, Soujila, Vanessa Mdee ndetse na King Promise.  

Wizkid yari amaze iminsi agenda ataramira mu bihugu bitandukanye birimo Austraria, London mu Bwongeleza, Portugal, France no muri Tanzania mu gitaramo cya Diamond Platnumz cyiswe Wasafi Festival ubu akaba yasusurukije Ab’I Bugande.

Uyu muhanzi kugeza ubu afite indirimbo yise ” Joro” akaba ari imwe mu ndirimbo ze zikunzwe na benshi hirya no hino, iyi ndirimbo ikaba ari imwe kandi muzamufashije kwigarurira imitima yabitabiriye iki gitaramo cye.

Wizkid yageze muri Uganda ku waKane ku munsi ubanziriza igitaramo

Reba ” Joro” ya Wizkid

Twitter
WhatsApp
FbMessenger