Imyidagaduro

Wizkid yageneye impanuro abahanzi bo muri Uganda abagira n’inama

Ayodeji Ibrahim Balogun umuhanzi ukomeye cyane muri Nigeriya yageneye impanuro abahanzi bo muri Uganda zabafasha kumenyekana ku migabane itandukanye yo ku Isi anabagira inama zo gukora cyane bataryama kugirango bagere ku nzozi zabo.

Ayodeji Ibrahim Balogun wamenyekanye nka Wizkid yageze i Kampala kuri uyu wa gatatu ubwo yaraje mu gitaramo  gikomeye Wizkid yaririmbyemo   kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2017 nyuma y’umwaka wose abeshye abaturage ba Uganda ko azabaririmbira mu gitaramo ariko bikarangira atahageze.

Wizkid yagize ati: “Nakazi katoroshye kandi bisaba kwitanga no gukora cyane kugirango umenyekane ku isoko  mpuzamahanga, Ndi umusore uturuka mu muryango wa  Ojuelegba wakoze cyane kugirango inzozi zanjye zibe impamo. Ntabwo nkunda abantu patoteza Abanyafurika, niyo mpamvu ntajya nitabira amarushanwa adaha amahirwe Abanyafurika ngo nabo bahatanire ibyo bihembo. Ntabwo baba babahaye agaciro bagomba kuba bahabwa.”

Wizkid akigera i Kampala ku kibuga cy’indege cya Entebbe ahagana saa 3:30 akaba yarari mu ndege ya  South African Airways kuwa gatatu , aha ku kibuga cy’indege hari ikivunge cy’abantu bashakaga kureba uyu musore ufitte izina rikomeye mu muziki wo muri Afurika ndetse n’abanyamakuru bari benshi cyane. Aha kukibuga cy’indege wabonaga imirimo isa naho yahagaze nkuko ikinyamakuru cyo muri Uganda  New vision kibitangaza.

Wizkid akigera i Kampala ku kibuga cy’indege cya Intebe

Wizkid yahise ajya mu modoka imujyana aho yagombaga kuruhukira i Kampala . Ariko bakiri munzira imodoka yahagaritswe nabantu bari mu muhanda i Kajjansi na Wakiso bashaka kureba uyu musore , aha umufana wa Wizkid wari muri iki kivunge cy’abantu amahirwe yaramusekeye kuko Wizkid yamuhaye amadorali ya Amerika 100 angana n’ibihumbi 75 by’amafaranga y’Urwanda kubera uburyo yaramwishimiye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru , Wizkid yasabye imbabazi abafana be kuberako atabashije kubataramira mu kwezi k’Ukuboza 2016 anavugako yari kubakorera ibitangaza ariko ntibyashobotse ko bataramana icyo gihe . Wizkid yagize ati: ” Mbasabye imbabazi, munyihanganire kubyabaye byose umwaka ushize iki n’igitaramo gikomeye  ngiye kubakorera , ndabasezeranyije.”

Wizkid amazina ye nyayo ni Ayodeji Ibrahim Balogun yavutse kuya 16 z’ukwezi kwa karindwi 1990 i Lagos muri Nigeriya aririmba mu njyana ya Afrobeat, Afropop, Reggae, Dancehall na Hip Hop. Yatangiye kuririmba afite imyaka 11akaba yaratangiriye mu itsinda yabarizwagamo kurusengero rya  Glorious Five mu 2009.

Imodoka yagiyemo yari iriho puraki y’izina rye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger