AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Wizkid ashobora kuba agiye kugaruka gutaramira Abanyarwanda

Bisanzwe bizwi ko buri mpera z’umwaka no gutangira umushya u Rwanda rutegura cyangwa rukakira ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo guha Abanyarwanda ibyishimo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani aho haba hanatumiwe bamwe mu byamamare bikomeye muri muzika n’ibindi byiciro by’imyidagaduro.

Muri uyu mwaka wa 2019 nabwo Abanyarwanda ntibasigaye kuko utahiwe ni umunya Nigeria w’icyamamare mu muziki Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka “Wizkid”. Agiye gutaramira abakunzi ba muzika mu bitaramo ngarukamwaka bya East African Party, uyu mwaka  kizaba kibaye ku nshuro ya 11.

Amakuru agera kuri Teradig News aravuga ko uyu muhanzi ariwe wahawe amasezerano ku ikubitiro n’abategura iki gitaramo giteganyijwe ku itariki ya 01 Mutarama 2020 dutangira umwaka mushya.

Umuyobozi wa East African Promoters isanzwe itegura ibi bitaramo Bwana Joseph Mushyoma yavuze ko adashobora guhita abyemeza uyu mwanya ahubwo ko baraza kubimenyesha binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru rigiye gusohoka mu masaha make.

Yagize ati “sinavuga ibintu mbere y’igihe ntari nemeza neza kuko hari ibyo nkiganira na minisiteri ya siporo ariko munizere ko itangazo rirajya ahagaragara uyu munsi.”

Si ubwa mbere Wizkid yaba aje gutaramira Abanyarwanda kuko no muri 2016 yasusurukije imbaga y’abari bateraniye muri Kigali Convention Center bivuze ko cyaba ari igitaramo cya kabiri yitabiriye mu Rwanda dore ko anahafite abafana batari bake.

Wizkid uzwiho kuryoshya urubyiniriro asanzwe akora ibitaramo mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye byo mu karere nka Uganda aherutsemo mu minsi mike ishize, no mu Rwanda.

Yakoreye ibitaramo bitandukanye mu bihugu nka Australia, Ubwongereza, Portugal, Ubufaransa ku mugabane w’Uburayi ari nako yagiye akorana n’abahanzi bakomeye ku isi nka Chris Brown, Beyonce, na Drake.

Wizkid yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake nka Joro, Daddy Yo, Socco, Fever, Starboy ndetse na “Brown skin girl” aherutse gukorana na Beyonce.

Wizkid biteganyijwe ko azaririmbana n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda bakomeye barimo King James n’abandi batari bemezwa neza muri iki gitaramo ngarukamwaka cya East African Party.

Umuhanzi Wizkid azataramira Abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger