AmakuruImyidagaduro

Wizkid agiye kubaka amashuri mu bihugu 3 by’Afurika

Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye cyane ku kazina ka Wizkid mu muziki abicishije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko agiye kubaka amashuri mu bihugu bitatu byo ku mugabane w’Afurika n’ahandi yasabye abafana be ko bamuhitiramo .

Wizkid yakoresheje ijambo  ‘EducationFor every Child’ , (Uburezi kuri buri mwana) avuga ko agiye gukoresha inyungu azakura mu bikorwa bye yatangiye gukorana na kampani ya Nike akubaka amashuri akazatangirira uyu mushinga we  i Surulele mu mujyi wa Lagos , Ghana na Benin .

Uyu muhanzi yahise asaba abafana ko bamufasha aho yatangirira uyu  mushinga we aho yagize ati:  “Muri uyu mushinga nzakenera ubufasha bw’abafana mu guhitamo aho nzahera nubaka iri shuri , ndashaka kuzubaka ishuri muri buri gihugu cyo ku mugabane w’Afurika, Izo ni zo nzozi zanjye.”

Gusa nyuma yo gutangaza ibi, abakurikira uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga bamwibasiye bikomeye bamusaba ko yabanza  akishyurira umwana we amafaranga y’ishuri aho kubaka amashuri kandi umwana we atiga neza.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Wizkid wavukiye i Surulere  yatangiye ubucuruzi na Nike abinyujije muri kompanyi ye StarBoy.

Twabibutsa ko uyu musore yize muri Kaminuza ya Lagos nyuma akaza kuhava akerekeza ahandi, akihagera ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri yahise areka ishuri kubera kwamamara cyane byatumaga abafana be bamusagararira cyane bikamutesha umurongo wo kwiga, gusa ngo aracyafite intego yo kurangiza amashuri ye.

Umwe mu bafana bamubwiye  ibyo kubanza kwishyurira umwana we amashuri

WizKid yavuze ko amafaranga azakoresha yubaka aya mashuri ari ayo azakura mu bufatanye afitanye n’ikompanyi ya Nike

Wizkid yari yatangiye gucuruza imyenda muri Amerika yanditseho “StarBoy” kuri ubu iyi myenda izajya isohoka iriho ikirango cya Nike
Twitter
WhatsApp
FbMessenger