AmakuruPolitiki

White House yasubije ikarita y’akazi umunyamakuru wa CNN yari yaramwambuye

Ibiro bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House) byasubije ikarita y’akazi umunyamakuru witwa Jim Acosta ukorera igitangazamakuru cya CNN byari byamwambuye.

Uyu munyamakuru  ukorera televiziyo  ya CNN ysubijwe ikarita  imwemerera gutara inkuru mu biro by’umukuru w’igihugu ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri ayambuwe, nyuma yo gushyamirana na Perezida Donald Trump mu kiganiro n’abanyamakuru.

White House cyo kwisubiraho gifashwe hashize iminsi umucamanza ategetse ubutegetsi bw’Amerika gusubiza uyu munyamakuru ikarita ye y’akazi imuhesha uruhushya rwo gutara amakuru mu biro bya perezida.

Ubwo White House yatangazaga ko imusubije ikarita ye y’akazi, byanatangaje “amategeko azagenga ibiganiro n’abanyamakuru byo mu bihe biri imbere”. Ayo mategeko arimo nko kwemerera umunyamakuru kubaza ikibazo kimwe gusa.

Mu ibaruwa White House yandikiye uyu munyamakuru Acosta, byamwandikiye bimubwira ko kubaza ibibazo byo gusobanuza neza kurushaho bishamikiye ku cyabanje kubazwa bizajya byemerwa gusa “ari perezida ubwe ubyemeye cyangwa abandi bakozi bo muri White House.”

Iyo baruwa yaburiye  Acosta ko yazafatirwa ibindi bihano aramutse adakurikije ayo mategeko mashya.

Donald  Trump yaburiye abanyamakuru muri rusange ko nibatitwara neza atazongera  kwitabira ibi biganiro bimuhuza n’abanyamakuru.

Umunyamakuru  abaza ikibazo Perezida Trump nyuma y’amatora rusange yabaye muri uku kwezi k’ugushyingo ibintu byamuviriyemo  kwakwa ikarita y’akazi.
Perezida Trump yise  Acosta umuntu utagira ikinyabupfura, mubi cyane ,uyu munyamakuru Acosta nawe yasubije Trump ko kumwitwa gutyo “bidashyize mu gaciro”
Jim Acosta ukorera igitangazamakuru cya CNN

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger