AmakuruIkoranabuhangaUbukungu

WhatsApp hari telephone zigendanwa igiye guhagarika gukorana nazo

Urubuga rwa WhatsApp rwamaze gutegura urutonde rwa telefone zitakijanye n’iyo porogaramu kuburyo itazabasha gukora muri zo kuva ku italiki ya 1 Mutarama 2019.

Impamvu yo gukura whatsapp muri izo telephone ngo ni uko hagendewe kuburyo zikora cyangwa Operating System yazo izi telephone zikurikira ntizizabasha gukoresha Whatsapp wohereza ubutumwa wakira ubutumwa n’ibindi.

Muri zo harimo telephone ya Nokia S40 yakozwe n’ikigo Nokia cyo muri Finlande mu 1999, telefone za Nokia 206 na 208, Nokia 301, Nokia 515 hamwe na Nokia Asha C3, X2 na X3.Telefone ngendanwa nka Nokia Asha 501 zirashaje kuri WhatsApp.

Uru rubuga rwa WhatsApp ntiruzakorana kandi na telephone ya iPhone 4. WhatsApp ifite byinshi yahinduye byinshi bidashobora gukorana na iPhone 4.

WhatsApp kandi ntizongera kuboneka ku matelefone akoresha Windows 8.0 no munsi yayo; iPhone 3GS zifite iOS6; BlackBerry OS , BlackBerry 10 na Android 2.3.7.

WhatsApp izakora kuri iPhone ni ikorana na iOS 8 ndetse n’indi irihejuru yayo. Ikindi nkuko byanditswe kurubuga rwa Whatsapp , bivuga ko telephone zo mu bwoko bwa iOS 7.1.2, abazikoresha ntibazabasha kuba bagikoresha izo Whatsapp muri izo telephone, bizangera kwemera ku italiki ya 1 Gashyantare mu 2020.

Telefone za IOS 6 n’izindi ziri munsi yazo nazo ntizikijanye na WhatsApp. Amatelefone akoresha Android 2.3.7 nakoresha iOS 7.1.2: zishobora gukoresha WhatsApp kugeza ku itariki 1 Ugushyingo mu 2020.

Abakoresha izi telephone barasabwa kugura “operating system” nshya cyangwa kugura indi “version” igezweho. Uburyo telefone ikora “operating system” yayo ni nkaho aribwo bwonko bwa telefone igendanwa butuma ukomeza kuyikoresha igihe icyaricyo cyose.

Mu gihe ufite telefone ya Android, jya kuri “Paramètres/Setting” ukomeze kuri  “A propos du téléphone”, icyo gihe uhita ubona Ubwonko cyangwa Operating System bya telephone yawe.

Ku ufite telephone ya iPhone, ujya kuri “Paramètres/Informations Générales” nyuma ujya kuri “Version” ikaguha iOS telefone yatelefone yawe ukoresha.

Niba telefone yawe ufite ubu iri mu zavuzwe haruguru , ntakindi usabwa uretse kugura indi telephone igezweho ijyanye na Whatsapp niba ugishaka gukomeza gukoresha uru rubuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger