AmakuruImyidagaduro

Wema Sepetu yongeye kwitaba urukiko

Kuri uyu wa Gatatu taliki 21 Ugushyingo 2018,Umukinnyi wa filime, umushabitsi mu bikorwa bitandukanye,wanabaye Miss Tanzaniya 2006 Wema Sepetu yongeye kwita urukiko mu byaha ashinjwa byo gusakaza amashusho y’urukozasoni ku mbugankoranyambaga.

Wema Sepetu  yitabye urukiko ku nshuro ya kabiri, aherekejwe n’umubyeyi we Mariam Sepetu n’umwunganira mu mategeko Reuben Simwanza ariko ntiyaburanye.Ruzasubukurwa kuwa 12 Ukuboza 2018.

Kuwa 01 Ugushyingo 2018 nibwo yari yagejejwe bwa mbere mu rukiko, arekurwa amaze gutanga ingwate y’amashilingi miliyoni 10.

Uyu mukobwa arashinjwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru muri Tanzaniya, gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, ari gusomana n’umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Wema Sepetu yari yahawe itegeko n’umucamanza ryo kwitaba urukiko ku Italiki ya 20 Ugushyingo 2018, birangira uyu munsi uhuriranye n’uko hari ikiruhuko.

Wema Sepetu naramuka ahamijwe iki cyaha cyo gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni, biteganwa n’itegeko ryo muri Tanzania ko agomba kwishyura ihazabu y’amashilingi miliyoni 20 n’igifungo cy’umwaka umwe.

Wema Sepetu yongeye kwitaba urukiko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger